IGIHE.com > Ubuzima

Ijisho ryerekana ubushake no gutekereza imibonano mpuzabitsina


Yanditswe kuya 22-08-2012 - Saa 06:49' na Marie Chantal Nyirabera

Ubushakashatsi bugaragaza ko indoro y’umuntu ikorwa n’ijisho n’uruhu ruritwikiriye biri mu bituma umuntu yifuza bikanatuma atekereza ku mibonano mpuzabitsina.

Ubahakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika buvuga ko amaso atari indererwamo y’ibitekerezo bya muntu gusa, ahubwo ko basanze amaso ari mu bituma abantu bakururwa n’irari ryo kuba bakora imibonano mpuzabitsina no kobona mo umuntu barebye iby’imibonano mpuzabitsina.

Amakuru dukesha urubuga rwa siyansi rwa techno.ca.msn.com avuga ko
Gerulf Rieger na Ritch C. Savin-Williams bo muri Kaminuza ya Cornell bakoze ubu bushakashatsi ku bantu 325 b’ibitsina byombi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko bamwe bareba abagabo,abandi bakareba abagore bitewe n’abo bakunda (abakunda abo badahuje ibitsina n’abakunda abo bahuje ibitsina) bose ngo ijisho rigaragaza ubwuzu ufitiye umuntu uri kumureba nicyo umutekerezaho akenshi biganisha mu kumubonamo imibonano mpuzabitsina.

Ubu bushakashatsi bwanditswe mu gitabo PLOS ONE bugaragaza ko ikoranabuhanga rishobora gufasha mu kumenya igitekerezo cy’umuntu ku mibonano mpuzabitsina cyane cyane no kubantu batakoreweho ubushakashatsi ku byibitsina bibera mu muco gakondo (cultures traditionnelles).

IBITEKEREZO
Ijisho rigutuka inkuba n'irigutuka inkumi urabimenya kandi ukamenya icyo buri ryose rishaka gusobanura. Toute connaissance commence par les sens. Abatabona bafite ibyo bakoresha kuri sens zabo kandi nabo barabikora. Akazi keza.
Musubize27.08.2012 saa 05:27
######
Banyamakuru rero, tutavuze n'ibya translation, ni kuki namwe mwandika Ikinyarwanda nabi nk'abatarakize. Iyo wanditse uti "umuntu uri kumureba NICYO umutekerezaho...". iriya 'nicyo' ivuga iki ?
Musubize23.08.2012 saa 10:06
Lad
@Lad : Ariko wibwira ko niba waragize amahirwe yo kwiga ikinyarwanda, bose niko bacyize ? Ahubwo mukosore aho kwerekana amakosa gusa ntunagaragaze uko yari kubyandika. Wibuke kandi ko kutiga ikinyarwanda kwa benshi bitatewe n'ubushake bwabo ahubwo abenshi biberaga mu mahanga kure aho no kukivuga byasaba imbaraga z'ababyeyi ngo abana babo batazibarwa ururimi kavugire rwabo. Hanyuma ukihandagaza uti kuki mwandika ikinyarwanda nk'abataracyize. Niba wowe waragize amahirwe yo kucyiga bishimire Imana naho utaracyize si uko wenda atabishakaga byatewe n'amateka mabi Igihugu cyacu cyagize kandi ndumva uwabyanditse atabizira nta n'ikosa afite !
27.08.2012 saa 15:09
Ji
Ni ijwi naryo rigaragagaza umuntu wakuarakiye cgse wowe wararikiye, muzabirebe.
Musubize23.08.2012 saa 06:02
eee
reka nibarize : mushatse kuvuga ko abavutse batabona (impumyi sorry to use this word) bo batajya babishaka ? jye ntekereza ko kubishaka bisaba ibyiyumvo (feelings) kurusha kureba kuko burya ibyo amaso areba byose siko ari ukuri. ni ukwitonda kuko wahura ni indyadya yakureba neza nawe uti nakunzwe. Murakoze. Imana ibarinde.
Musubize23.08.2012 saa 03:14
Rushemeza
Nonese nk'umuntu ureba imirari wabwirwa n'iki ko ashaka gukora iyo affaire.
Musubize23.08.2012 saa 01:27
sentama
iyo umuntu atangiye kureba icyoroshye nk'ihene iri murukundo ujye umenya ko byakomeye burya amaso niba atadushuka nitwe twishuka nukujya tuyitondera
Musubize22.08.2012 saa 09:55
topy
None mwari muzi ko bihera he ? Umuntu yakureba nk'inka yica ukamwifuza se ? Ukwiciye akajisho kuzuye urugwiro se ntubibona ukifuza gukomerezaho ? Kandi iyo ubyitwayemo neza birangira biciyemo. Ijisho niyo ntumwa yacu kuri iyo affaire da !
Musubize22.08.2012 saa 07:39
agaciro peace
Ababishoboye bazakore nibimenyetso kuminwa nayo burya nihatari
22.08.2012 saa 10:38
nyinawabo
urabivuze nibuka umukobwa twahuye akanganiriza n'amasoni mensi. Nonaha ndamuhamagaye ijwi ryo rirandangije. ahumbwo ashobora kuba anshaka
24.08.2012 saa 09:43
kiki

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!