IGIHE.com > Ubuzima

Ikinini cyo kuboneza urubyaro ku bagabo kirenda kuboneka


Yanditswe kuya 18-08-2012 - Saa 10:43' na Marie Chantal Nyirabera

Mu gihe byari bimenyerewe ko ibinini byo kuringaniza urubyaro bihabwa abagore, ubu ubushakashatsi butanga ikizere ko mu minsi iri imbere ibinini byo kuringaniza imbyaro by’abagabo bizaba byabonetse.

Amakuru dukesha echno.ca.msn.com agaragaza ibyavuye muri ubu bushakashatsi aho Dr James Bradner hamwe na bagenzi be bo muri Kaminuza ya Harvard, bavumbuye uburyo buzafasha abagabo mu kuringaniza imbyaro hifashishijwe ibinini bizabuza intangangabo kugira ubukana bwatuma zivamo umwana mu gihe umugabo azaba yabinyoye.

Ubu buryo ngo ntacyo buzahungabanyaho imikorere n’ukwiyongera kw’imisemburo y’abagabo mu buzima bw’inyororokere.

Urubuga echno.ca.msn.com ruvuga ko mu myaka myinshi yashize habayeho ubushakashatsi ku kinini gifasha abagabo kuringaniza imbyaro, ariko bugahura n’ibibazo birimo ugusanga udusabo tw’intangangabo dushobora guhura nibibazo mu mikorere yatwo, ndetse bikanabangamira intanga ngabo.

Ubu bushaakashatsi burimo gukorerwa igeragezwa ku mbeba hakoreshejwe molécule JQ1 aho zaterwagwa mg 50 na 100 bwatanze ikizere ku mbeba z’ingabo bakoreyeho ubushakashatsi, kuko nyuma y’igihe cy’uburumbuke bwazo ubuzima bwazo bwakomeje gukora nk’ibisanze. Ibi ngo biha ikizere ubu bushakashatsi no ku bantu.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mezi atatu n’atandatu hakurikiranywa imisemburo igize izi mbeba n’imikorere yayo, basanga ntakibazo cyavutse mo.

Uru rubuga rutangaza ko Molécule ya JQ1 yifashishijwe mu gukora ubushakashatsi mu bihe bizaza izafasha no mu nkingo zirwanya indwara ya kanseri.

IBITEKEREZO
Ariko murasetsa koko niba byaratumugaje ubwo murashaka ko n'abagabo bacu bamugara ? icyo nzi nuko abagabo bazabifata ari bake uwanjye we ubimushyiriye mu gatama byo yabinywa ariko kubinywa gusa ahubwo mbimubwiye yandahira abakuru.gusa agakingirizo niko mbona nta ngaruka kagira ibindi byose bigira ingaruka.Gusa mwubahe Imana izajya ibayobora mu byo mukora.
Musubize24.08.2012 saa 00:41
Mama keza
Ariko muransetsa cyane !! yenda abazungu bazemera kubinywa, ariko abagabo b'abanyarwanda barikunda cyane ntibashobora kwemera kubinywa rwose, kandi mwa bagore mwe muzabyibonera pe !! niyo wowe mugore waba ufite ubumuga bumeze gute nta mugabo wakwemera kukwitangira ngo abinywe, turabazi mwa bagabo mwe, muri babi gusa..........
Musubize23.08.2012 saa 09:49
inamulato
Haaaaa jye ntabwo ndimo muzabifata kabisa kereka nibamfata ku ngufu !! ubundi muba mugabanya kubyara mubikorera iki ? Uwiteka yaremye abantu arababwira ati mwororoke mukwire Isi none mwe muti ibyo gukwira Isi turabyanze !!!!!
Musubize23.08.2012 saa 09:48
Umujyanama
Nibagire vuba babizane kuko abadamu bacu bendaga kwicwa n'ubumuga, abagabo twari twarabuze uko twabyifata o
Musubize22.08.2012 saa 14:40
fel
hahaha, Yvone urasetsa rwose !! jyewe mbona ibinini bigira ingaruka mbi kubuzima bw'abantu, ahubwo nuko benshi batabasha kwihangana, gukoresha agakingirizo ningenzi cyane !!!!!
Musubize19.08.2012 saa 12:07
heza
Mbega ukuntu byaba byizaaaa ! saho baba bakuye abagore benda kwicwa nibinini biringaniza urubyaro ! bagire vuba pe !
Musubize18.08.2012 saa 15:01
ingabire yvonne

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!