IGIHE.com > Ubuzima > Inama
Bumwe mu buryo bwo kwirinda kunuka mu kanwa

Bumwe mu buryo bwo kwirinda kunuka mu kanwa


Yanditswe kuya 28-01-2013 - Saa 17:36' na Emma-Marie Umurerwa

N’ubwo hari abantu usanga batewe ikibazo no kunuka mu kanwa, hari imiti igabanya icyo kibazo giterwa na bagiteri (bactérie) bita plaque ishobora no kwangiza amenyo iyacukura ikanatera indwara y’ishinya.

Hari abantu usanga bagira ikibazo cyo kugira umwuka mubi mu kanwa, ku buryo uwo bavuganye ahita abangamirwa n’uwo mwuka;
ibi bikabatera ipfunwen’ubwigunge ndetse no kwiheza mu bandi.

Urubuga rwa topsante, ruvuga ko nta mpavu yo guhera mu bwigunge kuko hari uburyo bwinshi bwo gukira ubwo burwayi. Uru rubuga rukomeza ruvuga bimwe mu biribwa umuntu yakwifashisha kugira ngo akire.

- Igihingwa cyitwa perisile (persil): Ufite icyo kibazo ahekenya amababi yacyo, kuko ngo gifite ubushobozi bwo kurwanya bagiteri zitera kugira umwuka mubi mu kanwa.

- Umutobe w’indimu: Ufite iki kibazo afata indimu akazikoramo umutobe, yarangiza akavanga n’utuzi duke ubundi ukajya yogesha uwo mutobe mu kanwa buri munsi kugeza igihe wa mwuka mubi ushiriye.

- Ubundi buryo ni ubwo gufata ibibabi by’icyayi birimo amavuta ya elayo n’isukari nke, ubundi ufite cya kibazo agahekenya cyangwa agafata ikiyiko kimwe cy’ikawa akakivanga n’amavuta make ya elayo n’agasukari gake akavanga ubundi akabinywa mbere yo gufata amafunguro.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO