Ababyaza barasaba abagore barwaye indwara yo kujojoba kutishyira mu kato

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 11 Ukuboza 2016 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’ababyaza mu Rwanda rwasabye abagore gukurikiza inama bagirwa n’abaganga kandi bakajya bakarushaho kwitwararika kujya kubyarira kwa muganga mu rwego rwo kwirinda indwara yo kujojoba izwi nka Fistule.

Perezida w’Urugaga rw’ababyaza Murekezi Josephine yabitangaje kuri uyu wa 10 Ukuboza 2016, mu rugendo rugamije kurwanya no kumenyekanisha indwara ya Fistula rwateguwe na Hoteli ya Marriot.

Ni indwara ihangayikisha abagore kuko nkuko babyivugira, ngo iyo umugore ayifite usanga bimugora kwisanga mu bandi, akumva afite ipfunwe ndetse agatinya kugera n’aho abandi bari.

Josephine yagize ati “ Abarwaye iyi ndwara barasabwa kumva ko iyi ari idwara ivurwa igakira, gusa abagore nabo barasabwa kujya bitwararika kudatinda kujya kwa muganga, ariko cyane cyane abantu birinde kubyara bakiri bato, kuko usanga ingingo zabo ziba zitarakura.”

Gusa avuga ko iyi ndwara itagikomeza kwiyongera kuko abayirwaye basigaye baratinyutse kugana ibitaro, ndetse ntikunze kwandura cyane kuko abantu ngo basigaye babyarira kwa muganga kandi na serivisi z’abajyanama b’ubuzima zirushaho kubafasha.

Ni ikibazo gishobora kuba gifite ubukana butoroshye kuko Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuva mu mwaka wa 2008, abagore bagera ku 3000 bamaze kuvurwa indwara ya Fistule (Kujojoba) n’itsinda ry’ Abaganga bari mu muryango Mpuzamahanga w’Abagore baharanira iterambere (IOWD).

Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’Ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi, ubwo bari mu gikorwa cyo gushimira uwo muryango cyabereye ku bitaro bya Kibagabaga Ku wa 18 Ukwakira 2016.

Ubuyobozi bwa Marriot hotel butangaza ko aricyo cyatumye kuri uyu wa Gatandatu butegura urugendo rugamije ubukangurambaga bwo kumenyesha abantu ububi bwa Fistule ariko banababwira ko ari indwara ivurwa igakira.

Umuyobozi w’iyi hoteli wungirije ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibicuruzwa Peter Mukulu, yatangaje ko bahisemo gukora ubwo bukangurambaga nyuma yo kubona ko fistule ihangayikisha abantu benshi akesnhi ugasanga ifata abantu bafite ubushobozi buke bwo kubona serivisi z’Ubuvuzi.

Yagize ati “ Twahisemo gukora ubukangurambaga kuri iyi ndwara kuko usanga ahanini izindi zikunda kuvugwaho ndetse zikagira n’ibyo zikorwaho, turashaka rero gufasha abantu badafite ubushobozi bwo kuyivuza, ariko cyane cyane no kubabwira ko ari ndwara ivurwa igakira.

Fistule ni iki?

Fistule ni indwara iterwa n’uko haba habayeho gukomereka mu gice ndangagitsina cy’umugore mu gihe arimo kubyara. Ibyo bigaragara cyane ku bagore batabyarira kwa muganga kandi baba bakeneye kubagwa, bigatuma habaho inzira idasanzwe ihuza uruhago rw’inkari, inzira y’inkari n’inkondo y’umura cyangwa inkondo y’umura n’urura runiri rusohora umusarani.

Ibi bituma umugore ahora asohora imyanda twakwita ko iba yayobye kuko inyura mu nkondo y’umura igasohokera mu gitsina nta rutangira.

Perezida w'urugaga rw'ababyaza, Murekezi Josephine
Umuyobozi wungirije wa Marriot Hotel, ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa, Petre Mukulu
Marriot Hotel yateguye urugendo rwo kurwanya indwara yo kujojoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza