Ibimenyetso icyenda byakwereka ko ugiye kurwara diabète n’icyo wakora

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 21 Kamena 2017 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (World Health Organization) muri raporo yawo yo mu 2016 watangaje abantu barenga miliyoni 422 mu bakuze barwaye diabète, indwara yibasiye ubuzima bwa benshi ku isi.

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko iyi mibare ishobora no kwiyongera ikagera kuri miliyoni 642 mu 2040 mu gihe nta gikozwe mu guhangana n’ingaruka zayo.

Diabète yo mu bwoko bwa kabiri yiganje mu bakuze ikunze guhitana imbaga aho abenshi batungurwa no gusanga bayirwaye, hakaba n’igihe basanga yarabarenze nyuma yo kwisuzumisha.

Umwarimu akaba n’impuguke mu by’Ubuzima muri Kaminuza ya Newcastle, Prof. Roy Taylor, yatangaje ko diabète yo mu bwoko bwa kabiri ari yo ikunda kugaragara cyane kuko hafi abantu 90% barayibasangana iyo babapimye. Ikunze kugaragara iyo umubiri w’umuntu utagishobora gukora imisemburo ihagije yo mu bwoko bwa ‘insulin’ kuko ari yo ifasha mu kugenzura no kuringaniza isukari iri mu mubiri.

The Telegraph dukesha iyi nkuru itangaza ko abenshi barware iyi ndwara bataba babifiteho amakuru, mu Bwongereza ho nibura mu bantu 16, abarenze umwe baba barwaye diabète yo mu bwoko bwa kabiri.

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaje ibimenyetso icyenda byerekana umuntu urwaye Diabète n’uburyo yakoresha yivura.

1. Inyota ikabije

Inyota ikabije ni ikimenyetso kigaragaza ko umuntu yaba arwaye Diabète yo mu bwoko bwa kabiri. Umwarimu muri Kaminuza ya Sheffield akaba n’impuguke mu gusuzuma no kuvura Diabète, Simon Heller, yagize ati “Abantu bashobora kwisanga bagenda bagira inyota yiyongera mu gihe gito; ibi bishobora kuba ikimenyetso cy’uko isukari yabaye nyinshi mu mubiri ndetse bishobora gutuma agace k’ubwonko kagenzura ibijyanye n’inyota gahungabana.”

2. Umunaniro

Umunaniro mwinshi ushobora kuba ikimenyetso kigaragaza ko umuntu arwaye diabète. Heller yavuze ati “Umunaniro ushobora guterwa na diabète, mu gihe isukari iba yabaye nke mu mubiri, bigatuma utunyangingo tudakora neza. Umunaniro ushobora no guterwa n’izindi mpamvu zitandukanye zirimo nk’umuvuduko muke w’amaraso cyangwa agahinda gakabije. Ibi rero si ikimenyetso cya diabète.”

3. Kurya nabi

Umwarimu muri Kaminuza ya Aston mu Bwongereza akaba n’impuguke mu buzima, Clifford Bailey, yavuze ko kurya no kunywa ibintu byiganjemo ibisukari no kunywa itabi bishobora gutera diabète yo mu bwoko bwa kabiri. Mu gihe kandi umuntu akoresha kenshi imiti nka ‘steroids’, bishobora gutuma urwara.”

Kurya nabi biri mu bishobora gutera indwara ya diabète

4. Kubyibuha mu mayunguyungu

Mu gihe umuntu ukiri muto abyibuha byihuse ku gice cy’urukenyerero, bishobora kugaragaza ko arwaye diabète yo mu bwoko bwa kabiri. Prof. Roy Taylor wigisha muri Kaminuza ya Newcastle yagize ati “Nubwo uko umuntu akura, ashobora kubyibuha urukenyerero, ariko mu gihe bikabije umuntu afite nk’imyaka 21, bigaragaza ko ushobora kuba ufite ibyago byo kurwara diabète.

5. Kwihagarika buri kanya

Professor Heller yavuze ko kunyara buri kanya by’umwihariko nko ku bagore babikora mu masaha y’ijoro, bishobora kuba ikimenyetso cya diabète.

Yagize ati “Gushaka kunyara buri kanya biterwa n’isukari nyinshi mu maraso, kandi bigira ingaruka ku mpyiko ku buryo bigera aho kugenzura inkari bikaba ingorabahizi. Na ho kwishimagura mu gitsina ku bagore, byo biterwa na za microbes zitandukanye ndetse iyo bimaze igihe, bishobora kuba ikimenyetso cya diabète.”

6. Kumara umwanya munini wicaye

Taylor yavuze ko abantu bakora akazi gatuma bamara igihe kirekire bicaye nko gutwara imodoka bituma batabona umwanya wo gukora imyitozo ngororangingo bafite ibyago byo kwandura iyi ndwara. Aba bagirwa inama yo kwisuzumisha bakamenya niba nta diabète bafite.

7. Indwara zibasira uruhu

Ikindi kimenyetso kigaragaza ko umuntu ashobora kuba arwaye diabète, ni indwara za hato na hato zibasira uruhu cyangwa se gukomereka umuntu ntakire vuba.
Heller yasobanuye ko ibi biterwa no kuba ubudahangarwa bw’umubiri bwo kurwanya zimwe muri izi ndwara bwagabanutse bigatuma igipimo cy’isukari kizamuka.

8. Kutagira amarangamutima no kutita ku bintu

Hari ibindi bimenyetso bito umuntu ashobora kwibonaho akamenya ko arwaye diabète. Urugero ni nko kuba umuntu atakigira icyo yitaho, atakigira amarangamutima cyangwa yaragabanutse. Ibi byose rero, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko umuntu arwaye diabète yo mu bwoko bwa mbere cyangwa ubwa kabiri.

9. Kuba umuntu akomoka mu bantu diabète ikunda kwibasira

Ni ingenzi cyane kwisuzumisha diabète yo mu bwoko bwa kabiri, mu gihe umuntu wo mu muryango wawe ayirwaye. Hari ubwoko bw’abantu ikunda kwibasira kurusha abandi nk’abakomoka muri Aziya no mu bihugu byo muri Caraïbes, bagira ibyago byo kuyirwara inshuro enye ugereranyije n’abandi.

Ni gute umuntu yakwirinda diabète?

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko ingano y’amafunguro umuntu afata igomba kwitabwaho kandi abantu bagakangukira gukora imyitozo ngororangingo kuko bifasha mu kuringaniza ibiro n’umubyibuho.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko uko umuntu akora imyitozo cyane bishobora kumufasha kugabanya ibiro, akabasha kugenzura no kuringaniza isukari mu mubiri.

Diabète ni indwara ikomeje kwibasira ubuzima bwa benshi ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza