Icyo umubyeyi wabyaye uruhinja rutagejeje igihe asabwa kwirinda asigasira ubuzima bwarwo

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 18 Ugushyingo 2017 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima irashishikariza ababyeyi babyaye abana batarageza igihe, kwirinda ibintu bishobora gushyira ubuzima bw’uruhinja mu kaga ku buryo bapfa, cyane cyane babarinda ubukonje.

Nkuko bigaragara mu itangazo iyi Minisiteri yageneye abanyamakuru, yasohoye ku wa 17 Ugushyingo 2017, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’impinja zivuka zitagejeje igihe, ababyeyi n’abaganga baributswa uburyo bwo gufasha impinja zivutse zitagejeje igihe, burimo kubarinda ubukonje babashyira ku gituza cya ba nyina (uburyo bita Kanuru) kandi ko budaharirwa ababyeyi b’abagore gusa ahubwo bireba n’abandi bo mu rugo barimo n’abagabo.

Ababyeyi baributswa ko uruhinja rukivuka, ruhabwa kugira ngo rukure neza kandi ko rugomba kwitegurwa mbere yo kuvuka hategurwa imyambaro ishyushye inafite isuku, akagofero n’amasogisi byo kururinda imbeho, kugira ngo rugire ubuzima bwiza.

Ibarura riheruka gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Demographic and Health Survey 2014/15), rigaragaza ko mu Rwanda abana bapfa ku munsi wa mbere bavutse bari 37/1000, abapfa bataruzuza imyaka itanu bari 150/1000 naho abapfa bafite hagati y’umunsi umwe n’itanu ari 73/1000.

Abahanga mu by’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, bavuga abana benshi bapfa batarageza ku myaka itanu, ari ababa bavutse batagejeje igihe, ni ukuvuga bataruzuza amazi icyenda mu nda ya ba nyina.

Abashakashatsi n’abayobozi kandi barasabwa kwita kuri iki kibazo, bateza imbere ubushakashatsi, bakora ku buryo haboneka ibikoresho n’imiti byafasha kurokora abana bavuka batagejeje igihe.

Ku Isi, abana basaga miliyoni 15, bavuka batagejeje igihe, ni ukuvuga umwana 1 ku bana 10 bavuka aba atujuje amezi icyenda mu nda ya nyina.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza