Ikosa rikomeye rikorwa n’abagore mu gihe cyo kubyara

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 27 Mata 2017 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Mu mico itandukanye, ibivugwa ku kwibaruka k’umugore usanga biba bitandukanye n’ukuri bitewe n’uko baba bashaka ko biba ibanga ry’abakuru ndetse rimwe na rimwe bigatuma babeshya abakiri bato uko bikorwa.

Uretse ibyo kandi hari n’abazi ko mu gihe cyo kubyara, umugore afunga umwuka ubundi agasunika umwana kandi burya ngo iri ni ikosa rikomeye ariko rikorwa n’abagore benshi.

Gahunda nshya igaragaza uburyo bwo kubyara,isobanura kandi igakuraho urujijo ku binyoma bivugwa ku kubyara. Iyi ishishikariza abagore kwitonda mu gihe cyo kubyara kandi bagaha agaciro uburyo (position) umugore ubyara aba yifashemo.

Nkuko byagaragajwe n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Medway Foundation Trust byo mu gace ka Kent mu Majyepfo y’u Bwongereza, ababyeyi babyaye babazwe baragabanyutse, bava kuri 7% bagera kuri 1%. Byongeye kandi, inguma zabo ngo zakize neza ku kigereranyo cya 85%.

Kuva mu 2013 kugeza 2014, Koleji y’ababyaza n’abavura indwara z’abagore (Royal College of Obstetricians and Gynaecologists) yagaragaje ko abagore barenga ibihumbi 14 bakomeretse mu gihe cyo kubyara. Abagore icyenda ku icumi, bagaragaweho iki kibazo mu gihe cyo kubyara kandi bamwe mu bahuye n’iki kibazo byarabakomereye kugera n’aho bafatwa n’indwara yo kujojoba.

Inzobere mu bubyaza, Dot Smith, ukorera Medway Foundation Trust, yanenze ibivugwa ku kuba iyo abagore bari kubyara bafunga umwuka ubundi bagasunika umwana ngo asohoke. Yabwiye Daily Mail ko abakoresheje ubu buryo benshi barakomeretse.

Smith yakomeje asobanura uburyo bushya bukoreshwa mu kubyara kandi ashishikariza abagore kwitwararika bakita ku buryo bifatamo mu gihe babyara. Muri ubwo buryo harimo guhagarara, kwegamira urukuta, cyangwa se kubyara bapfukamye ndetse bakita cyane ku kwinjiza umwuka no kuwusohora mu gihe babyara.

Ababyaza kandi nabo bavuga ko gufunga umwuka umugore agasunika umwana mu gihe cyo kubyara atari uburyo bwiza ahubwo bajya bakora ku nda gake gake mu rwego rwo gufasha umwana kuvuka bitagoye no kwirinda gukomereka.

Ibikubiye muri iyi gahunda nshya nyuma yo gutangazwa mu kinyamakuru cyitwa ‘European Journal Of Obstetrics & Gynaecology And Reproductive Biology’, bigaragara ko bizatanga umusaruro kandi hari gahunda yo kubisakaza hose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza