Imbuto udakwiye kurya mu gihe cy’ubukonje cyangwa mu bushyuhe

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 25 Mata 2017 saa 02:43
Yasuwe :
0 0

Abantu amagana n’amagana bakunze kwibasirwa n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero kuva mu ntangiriro za Werurwe kugera mu mpera za Nzeri. Bamwe mu bakunze kwibasirwa na zo bafata imiti ariko ntibibabuze gukomeza kurwara. Gusa hari abanduzwa n’abandi n’abaterwa uburwayi n’imbuto baba bariye.

Nkuko DailyMail ibitangaza, ubushakashatsi bwagaragaje ko 70% by’abantu bagira ‘allergies’, ziba ziturutse ku biryo bimwe na bimwe barya.

Hari abantu kandi barwara ubuheri bwo mu kanwa bitewe no kurya urubuto rwa ‘pomme’ ndetse abandi bakabyimba mu muhogo bitewe no kurya icunga (orange). Ibimenyetso kandi bigaragaraza ko izo ‘allergies’ hari nubwo zituruka ku kurya imbuto zitanetse cyangwa imboga zidahiye.

Zimwe mu ndabo n’ibiti bimwe na bimwe bigira umurama ushobora kuba nyirabayazana ya ‘allergie’ zitandukanye. Mu gihe byarabije, abantu bahumeka bimwe mu bigize uwo murama bikaba byabatera indwara. Abahanga batanga inama yo kwirinda zimwe mu mbuto kuko tumwe mu duce tuzigize iyo duhuye n’uwo murama umuntu aba yahumetse, bishobora kongera ubukana bw’ubwo burwayi.

Imibare igaragaza ko 40% bya ’allergies’ zifata umuntu zinyuze mu kanwa, ziterwa ahanini no kurabya kw’igiti kitwa Silver Birch kiganje cyane mu Burasirazuba bw’umugabane wa Aziya.

Umurama w’iki giti utera allergie kandi ibimenyetso byayo bigaragara kuva muri Gashyantare kugera muri Mata, igihe haba hagaragara ubukonje.

Muri iki gihe, abahanga mu by’ubuzima batanga inama yo kwirinda kurya ibiribwa nka Pomme, Apricot, Carotte, Céleri, Kiwifruit, Poire, Prune, Amande na Noisette mu rwego rwo kwirinda kongera uburwayi.

Ibimera birimo nka Timothy grass na Orchard grass, bizwi cyane mu kugira indabo nziza zera kuva mu ntangiriro z’impeshyi kugera hagati. Iki giti cya kabiri cyo kirakura kugera muri metero eshatu, ku buryo iyo umuyaga ugihushye cyararabije cyangwa bagitemye, umurama wabyo urasakara ukagera kure. Muri icyo gihe abashakashatsi batanga inama yo kwirinda kurya zimwe mu mbuto zirimo Cantaloup, Miellat, amacunga, inyanya na Watermelon.

Ubundi buryo bwo kwirinda zimwe muri allergies, ni ukwita ku mubiri wawe ku buryo uhorana ubudahangarwa. Indi nama abahanga batanga ni uko umuntu agomba guteka imboga n’ibinyamisogwe bigashya neza, kurya imbuto zinetse neza no guhata zimwe mu mbuto ziribwa ari mbisi.

Abahanga mu by'ubuzima bavuga ko atari byiza kurya Pomme hagati ya Gashyantare na Mata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza