Inama ku mirire yafasha umusemburo ugenzura isukari gukora neza

Yanditswe na Ishimwe Daniel
Kuya 2 Gicurasi 2017 saa 10:44
Yasuwe :
0 0

Insuline ni umusemburo ufasha umubiri kugabanya ingano y’isukari mu maraso ugahangana n’indwara zitandukanye zishobora kwibasira umuntu.

Iyo uyu musemburo udakora neza, bikomerera umubiri kunyunyuza isukari ndetse bigatera ikibazo cyo mu mikaya, mu binure no mu mwijima, kuko aha hose hakenera isukari ngo hakore neza.

Kugira Insuline idahagije mu gihe kirekire bishobora kongera ingano y’isukari mu maraso maze bikangiza uturemangingo fatizo tw’umubiri. Ibi kandi bishobora no gutera diyabete yo mu rwego rwa kabiri.

Medicalnewstoday itangaza ko ku bantu uyu musemburo udakora neza bavurwa nk’abagiye kurwara diyabete (Prediabetes). Aba kandi bahora bakeneye igenzura rihoraho mu rwego rwo kumenya niba iyi ndwara itongera ubukana mu mibiri yabo.

Imirire n’uko abantu bahitamo kubaho bishobora kongera ibyago byo gutuma uyu musemburo udakora neza gusa abahanga bagaragaza ko gukora impinduka mu mirire bishobora kugabanya kudakora neza k’uyu musemburo ndetse n’ibyago byo kurwara diyabete n’ibindi bibazo biyishamikiyeho bigacyendera.

Abajyanama mu by’imirire batangaza ko gufata ibyo kurya bikomoka ku bimera biherekejwe n’imbuto n’amavuta ya Elayo, amafi, inyama z’inkoko n’ibikomoka ku mata bigomba kuza ku isonga. Bagira inama gukoresha inyama n’inzoga nke nyuma yo gufata amafunguro mu rwego rwo kugabanya ibi byago.

Bimwe mu byo kurya wakwifashisha

Abantu bafite ikibazo cyo kutagira insuline ihagije cyangwa abashaka kucyirinda bagirwa inama yo gukoresha ibyo kurya bikungahaye ku myunyungungu nka Calcium, magnesium na potassium ndetse n’ibindi birimo fibre.

Mubyo wakoresha harimo imboga zitarimo uburyohere nka chou-fleur na poivrons, ibiribwa bifite fibre nk’ibishyimbo by’ibitonore, ibijumba, ibinyampeke, ibikize kuri protéines nk’ibishyimbo byumye amagi n’ubunyobwa ndetse n’amazi ahagije.

Ibyo kurya wakwirinda

Abahanga mu by’ubuzima batanga inama yo kwirinda ibinyobwa birimo isukari zo mu ruganda nka soda, imitobe yongereyemo isukari, ibinyobwa bisembuye byose, ibihaza n’ibikoro, ibyo kurya bifunitse mu makarito byongerwamo ibibirinda gusaza vuba, za bonbon, chocolat, ibiribwa bikaranze bikwiriye kugabanywa ndetse n’ibirimo ibinure kubera ko ibi biribwa byose biri ku rutonde rw’ibyongera ingano y’isukari mu mubiri.

Gukoresha ibi biribwa byose byavuzwe haruguru birashoboka kandi ugakomeza ukagira umusemburo ukora neza bitewe n’umubiri w’umuntu. Hari igihe habaho irengayobora, ariko urufunguzo rwa byose ni ukwirinda ugahitamo gukoresha iby’ingirakamaro ndetse ugakora imyitozo ya buri munsi, na yo irafasha cyane.

Izi mpinduka zafasha kurinda indwara z’umutima, diyabete yo mu rwego rwa kabiri n’ibindi bibazo by’ubuzima bitandukanye.

Abashakashatsi bavugako ibi bibazo by’imirire bishobora guturuka mu ihererekanyamurage ariko imibereho y’abantu na yo ishobora kubagiraho ingaruka.

Imibare yatangajwe na Loni mu 2011 yagaragaje ko miliyoni 350 z’abantu ku Isi barwaye diyabete na ho abagera miliyoni 3.4 bakaba bahitanwa na yo buri mwaka. Ishami rya Loni ryita ku buzima (WHO) ritangaza ko hatagize igikorwa ngo abantu bahindure imibereho mu bijyanye n’imirire yabo, 10% by’abatuye isi bazaba barwaye diyabete mu 2035.

Abarwaye diabetes bahabwa inama yo kurya ibiryo bitarimo isukari nyinshi
Abahanga batanga inama yo kurya chou-fleur ku bafite ikibazo cyo kutagira umusemburo wa Insulin uhagije
Poivrons na zo ni nziza cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza