Intanga ngabo z’abarengeje imyaka 40 zitakaza ubudahangarwa bwo kurema umwana muri laboratwari

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 13 Nyakanga 2017 saa 07:05
Yasuwe :
0 0

Uko ikoranabuhanga rigenda risakara ni nako urwego rw’ubuvuzi rurushaho gutera imbere, kugeza aho umugabo ashobora gutanga intanga ze zigahuzwa n’iz’umugore, zikabikwa muri laboratwari nyuma y’igihe zikavamo umwana.

Iki gikorwa kizwi nka FIV (Fécondation in Vitro) ni uburyo bufasha abashaka kubyara, batagombye gukora imibonano mpuzabitsina, kugeza aho umwana avuka atarigeze aba mu nda ya nyina. Bikorerwa mu nzu z’ubushakashatsi zizwi nka Laboratwari aho bafata intanga ngore bakayihuza n’ingabo, bakazishyira mu birahure bityo umwana agatangira kwirema.

Hari ubwo umwana ahakurira kugeza avutse cyangwa se bagafata za ntanga ebyiri zamaze kurema igi rizavamo umwana, bakaritera mu mugore agatangira gutwita.

Nubwo byari bisanzwe bizwi ko imyaka y’umugore ariyo ifite icyo ivuze cyane kugira ngo umwana abashe kuboneka hakoreshejwe ubwo buryo, ubushakashatsi bushya bwemeje ko n’imyaka y’abagabo ishobora kugira ingaruka mu gihe umugabo arengeje imyaka 40 kuko intanga ze ziba zatangiye gutakaza akamaro.

Ubu bushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ikigo cyitwa European Society of Human Reproduction and Embryology bukaba bwarakorewe ku bantu 7753 bubatse ingo bigeze kuba bagerageza ubu buryo bwa ’Fécondation in vitro’ bo mu mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Babukoze guhera mu 2000 kugeza mu 2014, basanze mu babugerageje bose 19,000 aribo byahiriye muri iyo myaka.

Ikintu cya mbere babanje kubona ni uko kubona umwana hakoreshejwe FIV byari ku kigero gito ku bagore bari hagati y’imyaka 40 na 42 hirengagijwe imyaka y’abagabo. Bakomeje kugenzura basanga ku bagore bari munsi y’imyaka 30 bafite abagabo bari hagati y’imyaka 30 na 35 ikigero cyabo cyo kororoka hakoreshejwe FIV cyari kuri 73% mu gihe ku bagabo bari hagati y’imyaka 40 na 42 amahirwe yo kuba bakororoka binyuze muri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga yari kuri 46%.

Abashakashatsi bagize bati "Twabonye ko abagore bari hagati y’imyaka 30 na 35 iyo bagiye gushakisha urubyaro binyuze muri FIV bafite abagabo bakuze kubarusha baba bafite ibyago bya 11% ko badashobora kororoka ugereranyije n’abagabo bari mu kigero kimwe n’abagore babo cy’imyaka hagati ya 30 na 35”.

Byagaragaye ko mu ntanga haba hatangiye kugaragaramo gusaza ku buryo zitabasha gukora akazi kazo.

Umwongereza Robert Geoffrey Edwards ariwe wavumbuye uburyo bwo kubyara nta mibonano mpuzabitsina ibaye, umwana agakurira mu byuma, buzwi ku izina rya “Fécondation in Vitro" yitabye Imana ku ya 10 Mata 2013. Ibyo yavumbuye byabaye intangiriro y’abandi bashakashatsi. Mu 1978 ni bwo umwana wa mbere, Louise Joy Brown yavutse mu buryo bwa FIV.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza