Nyampinga w’u Rwanda n’abakinnyi b’Urunana bigishije abangavu isuku mu gihe cy’imihango

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 29 Gicurasi 2018 saa 05:14
Yasuwe :
5 0

Nyampinga w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane n’abakinnyi bamamaye mu Runana nka Kankwanzi, Nyiramariza, Shyaka n’abandi bifatanyije n’umushinga SHE mu gukangurira abangavu b’i Kayonza kugira isuku yihariye mu gihe bari mu mihango kugira ngo birinde indwara bashobora kwanduriramo.

Nubwo hagiye hakorwa ubukangurambaga bunyuranye ku buzima bw’imyororokere, haracyari bamwe babifata nk’ubushizi bw’isoni ndetse no kwica umuco.

Bituma abakobwa bamwe babyiruka nta makuru bafite ku mihindagurikire y’imibiri yabo, igihe cyo kujya mu mihango rimwe na rimwe kikabatungura bari mu mashuri, hakaba ubwo umwana yiyanduza bagenzi be bakamukwena bati "byanze bikunze yakoze imibonanompuzabitsina."

Ku munsi Mpuzamahanga wahariwe isuku mu gihe cy’imihango wizihizwa ku wa 28 Gicurasi kuva mu 2014, mu Rwanda wabereye i Kayonza mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyawera ahahuguriye abanyeshuri b’ibigo 12 bitandukanye, bahugurwa na Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Liliane n’abakinnyi b’Urunana mu dukino tugufi.

Miss Iradukunda yagarutse ku ipfunwe abana b’abakobwa baterwa no kujya mu mihango ku nshuro ya mbere kuko rimwe na rimwe nta makuru ahagije baba bayifiteho, bakabifata nk’ibintu bidasanzwe, bagatinya kubibwira ababyeyi babo.

Yagize ati "Usanga abana b’abakobwa iyo bagiye mu mihango ari ubwa mbere, bagira ubwona n’isoni kubera kudasobanukirwa, akumva atajya mu bantu bigatuma abiga basiba amashuri bumva ari ibintu bidasanzwe kandi si ko bimeze, ni ibintu bisanzwe."

Yasabye abarezi n’ababyeyi kuba hafi y’abana, by’umwihariko atarajya mu mihango na rimwe bakababwira uko bagomba kuyitegura, ibikoresho bikenerwa ndetse bakabashishikariza ko ikibazo cyose bagira muri icyo gihe batinyuka bakakivuga.

Babicishije mu dukino tugufi, Petero, William, Aline, Nyiramariza, Shyaka, Kankwanzi na Sitefano banyomoje ndetse bamaganira kure ibivugwa ko iyo umukobwa agiye mu mihango umuti wo kugira ngo atababara cyane ari ugukora imibonano mpuzabitsina, babasaba kwirinda n’abashuka babicishije mu mayeri anyuranye.

Uwayezu John uyobora umushinga SHE (Sustainable Health Enterprises) ufite muri gahunda gukangurira abagore n’abakobwa kwita ku isuku mu gihe cy’imihango, ukagira n’uruganda i Ngoma rukora ibikoresho byagenewe icyo gihe (Cotex), yavuze ko bibabaje kubona hakiri abakobwa n’abagore basiba akazi cyangwa amashuri kubera bari mu mihango.

Yagize ati "Ubushakashatsi bwagaragaje ko hakiri abari n’abategarugori 18 % basiga amashuri cyangwa akazi kubera bari mu mihango. Ngira ngo ubaze mu gihe cy’umwaka usanga ari iminsi 35. Uramutse ubaze 18% by’abari n’abategarugori bamaze icyo gihe hanze y’akazi mu mwaka, murumva igihombo kirimo no ku gihugu."

Abana b’abakobwa basabwe kujya bafura imyenda yabo y’imbere bakayanika ku zuba kugira ngo mikorobe zishobora kubatera ibibazo zipfe, kwirinda gukoresha ikindi gikoresho cyose kitabugenewe mu gihe bari mu mihango kandi igihe bagize ibibazo byo kuva cyane bakabimenyesha abarezi cyangwa ababyeyi babo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza