Ibiribwa bitandukanye bifitiye umubiri wacu akamaro ntagereranwa uretse kuba byadutunga harimo n’ibifite ubushobozi bwo gukiza indwara zitandukanye, beterave ikaba ifite umwihariko wayo wo kongera amaraso no kugira isukari y’umwimerere.
Urubuga rwa bestmonde.com rutangaza ko iki gihingwa cya beterave “Betterave” gifite inkomoko mu Budage kikaba cyaramenyekanye mu mwaka 1700 mbere y’ivuka rya Yezu/Yesu. Beterave ibamo amoko menshi ariko ikunze guhingwa mu Rwanda ni iyo mu bwoko butukura.
Iki gihingwa uhereye mu kinyejana cya kabiri ngo cyifashishwaga nk’umuti, bigeze mu kinyejana cya 14 ho biba agahebuzo kuko ngo Abongereza bacyifashishaga mu kuvura indwara z’igifu.
Beterave zitukura zikungahaye cyane ku binyasukari, no kuri Karoli, ikaba ikenerwa cyane ku mubiri w’umuntu aho igira uruhare mu gufasha umubiri kurwanya indwara zimwe na zimwe zishobora gufata urwungano ngogozi.
Beterave zifasha umubiri kubona imbaraga z’igihe kinini, no kubona umunyu wa potasiyumu bifasha mu kurinda indwara zifata imitsi.
Beterave zibonekamo kandi umunyu ngugu wa kalisiyumu (Calcium), manyeziyumu (Magnesium) n’izindi ntungamubiri zituma utugirangingo duto tugize umubiri tubasha kubaho neza.
Beterave zitukura kandi ngo zongerera umubiri imbaraga mu kurwanya umunaniro, zikongerera amaraso abayabuze bitewe n’uko zikungahaye kuri vitamine “B” no kuri B9 (irimo acide folique) idakunze kuboneka mu biribwa ibyo ari byo byose, ikaba ari ingenzi cyane ku mugore utwite
Beterave iribwa idafite igihu cy’inyuma gifite utubara tw’umukara, ushaka kuyirya abanza kuyihata.
Guteka Beterave mu buryo bunoze, ni ngombwa kuyishyira mu mazi ashyushye avanzemo umunyu na vingre, nyuma ngo hashira igihe kingana n’isaha, umuntu akabona kuyikuraho igishishwa cyayo.
Ushobora kandi kuyikoramo salade, cyangwa ugakoramo umutobe ugira akamaro cyane mu kongera amaraso. Ku bantu bashobora kugira amahirwe yo kuyibona igikurwa mu butaka, ni byiza kuyikoresha itabanje guhura n’umuriro bityo ikifashishwa gutegura salade.
Ushobora kandi kuyitekana n’ibindi biribwa, nk’imboga, inyama, igitoki, potaje n’ibindi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Umunywi w’itabi ahura n’ibibazo bikomeye iyo avunitse
19.05.2013 |
|
Inigwahabiri zashyizwe ku rutonde rw’ibishobora kurwanya inzara ku Isi
14.05.2013 |
|
Ese umuntu agomba kugana muganga ari uko arwaye ?
14.05.2013 |
|
Gukoresha Sauna cyane, imwe mu ntandaro y’ubugumba ku bagabo
7.05.2013 |
|
Uruhinja rusinziriye rwumva ibyo ababyeyi bavuga
4.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |