IGIHE.com > Ubuzima > Inama

Gusinzira igihe gihagije, umuti wo kurwanya umubyibuho ukabije


Yanditswe kuya 23-09-2012 - Saa 03:09' na Emmanuel Kanamugire

Ubushakashatsi burerekana ko ibitotsi bifite uruhare runini mu kurwanya umubyibuho ukabije.

Ubwo byari bimenyerewe ko imyitozo ngororamubiri n’indyo zihariye ari zo nama zahabwaga abashaka kugabanya umubyibuho ukabije, ubushakashatsi bwatangajwe muri Canada buvuga ko umurwayi ufite ibiro birenze urugero ashobora kugira amahirwe yo kunanuka aramutse amaze amajoro menshi asinziriye.

Nyamara batangaza ko abantu basinzira amasaha ari munsi ya 6 yo kwiyongera mu biro.

Nk’uko ikinyamakuru Le Figaro kibitangaza, Jean Philippe Chaput na Angelo Trembay bateganya ko mu minsi iri imbere ababyibushye bikabije bazajya basabwa gusinzira byiyongera ku buryo bwari busanzwe bukoreshwa, ari bwo imyitozo ngororamubiri n’indyo zihariye (regime alimentaire).

Aba bashakashatsi batangaza ko mu bihugu bikize kubura ibitotsi ari kimwe mu byongera umubyibuho ukabije. Ibyo bigaterwa ni uko iyo habayeho kubura ibitotsi bituma ubwonko butangira gutekereza ko umuntu ashonje, hagatangira gukorwa imisemburo myinshi ituma umuntu agira ipfa (appetit).Ibi byombi bigakemurwa n’uko umuntu abonye icyo afungura.

Mu myaka ya vuba ubushakashatsi burushaho kwerekana ko ibitotsi bifite umumaro munini mu kurwanya umubyibuho ukabije.

Bumwe bwakozwe mu gihe cy’ibyumweru 2 na Jean Philippe hamwe na Angelo bwerekanye ko umuntu usinzira amasaha 6 ku ijoro adafite amahirwe yo kugabanuka ibiro nk’usinzira ijoro ryose.

Na none kandi itsinda ry’abagore 245 bahagurukiye kurwanya ikibazo cy’umubyibuho ukabije mu gihe cy’amezi 6, basanze ibitotsi byiza byongera amahirwe yo kugabanuka ibiro kugera ku kigereranyo cya 33%.

Bagira bati mu minsi iri imbere kubanza gusuzuma ko hari ibibazo byo kubura ibitotsi umurwayi afite bizajya byitabwaho mbere yo gukoresha imiti isanzwe ihabwa ba abafite umubyibuho ukabije.

IBITEKEREZO
ko njye ryama cyane buriya ntangaruka byangirah ?
Musubize3.10.2012 saa 09:29
cynthia
ko njye nshobora kuryama n'icyumweru cyose ntabyuka ubwo nibyazangiraho ingaruka ?
Musubize3.10.2012 saa 09:22
cynthia
Wabishakisha !!!!
Musubize25.09.2012 saa 06:04
Kamasa
None se niba utabasha kubona n'ibyo bitotsi wabigenz'ute ?
Musubize24.09.2012 saa 05:17
KANANI

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!