Mu gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA bwatangiye mu 2011 mu nsanganyamatsiko yagiraga iti “rubyiruko twirinde SIDA tuyirinde n’abandi duharanira ejo hazaza heza”, hazasiramurwa abahungu bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda 300.
Anitha Ohayo, ushinzwe ibikorwa byo kurwanya SIDA, yatangaje ko ha hatangijwe igikorwa cyo gusiramura ku buntu ababyifuza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ku bitaro bya Kabutare no ku ivuriro rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (CUSP).
Nk’uko Anitha Ohayo yabitangaje, hatangizwa iki gikorwa cyo gusiramura ku buntu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda bije kuhabera kubera ko muri iyi Kaminuza hakomeje kugaragara ko ari ihuriro ry’abantu benshi biganjemo urubyiruko. Ikindi kandi Kaminuza yakomeje kugaragaramo abakobwa benshi batwara inda batabiteguye, hakiyongeraho ko hari n’ imibare iri hejuru y’ababana n’agakoko gatera SIDA igaragara mu karere ka Huye Kaminuza iherereyemo.
Mu mwaka urangiye, Minisiteri y’ubuzima yari yashyize imbere igikorwa cyo kwigisha Abanyarwanda uburyo bwo kwirinda SIDA, gupima abantu ku bushake kugira ngo bamenye uko bahagaze no gusiramura abagabo babyifuza mu rwego rwo gukomeza gukumira ubwiyongere bw’agakoko gatera SIDA.
Anitha Ohayo yatangaje ko n’ubwo baratangije igikorwa cyo gusiramura abantu ku bushake mu banasoza, Minisiteri y’Ubuzima iracyashyira imbere gukangurira abantu kwisiramuza.
Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Prof Silas Lwakabamba aganira n’Abanyamakuru ubwo hatangizwaga iki gikorwa cyo gusiramura abanyeshuri ku bushake yashimangiye ko kwisiramuza nta kibazo na kimwe bitera, ahubwo ko ari uburyo bwo kwirinda indwara zituruka ku mwanda no kugabanya amahirwe yo kwandura agakoko gatera SIDA.
Yagize ati” Kwisiramuza ni ukwiga umuco wo kugira isuku, nta burwayi bitera ahubwo birinda indwara zakomoka ku mwanda no kugabanya amahirwe yo kwandura agakoko gatera SIDA. Igihe umuntu asiramuwe ntabwo bisobanura gukora imibonano mpuzabitsina ahubwo ni zimwe mu ngamba zo kubyirinda”.
Prof Silas Rwakabamba yakomeje avuga ko Kaminuza izakomeza kwigisha Abanyeshuri bayigamo uburyo bwo kwirinda gutwara inda z’indaro batateganije ndetse n’agakoko gatera SIDA.
Ariko kuba bigabanya amahirwe yo kutandura SIDA abanyeshuri bakangurirwa kutishora mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, kuko bishobora gukurura ibindi bibazo.
Kaminuza y’u Rwanda yatangiriyemo iki gikorwa kizamara icyumweru cyo gusiramura abanyeshuri 300 iherereye mu karere ka Huye kari mu twa mbere dufite umubare munini w’ababana n’agakoko gatera SIDA mu Rwanda.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Inigwahabiri zashyizwe ku rutonde rw’ibishobora kurwanya inzara ku Isi
14.05.2013 |
|
Ese umuntu agomba kugana muganga ari uko arwaye ?
14.05.2013 |
|
Gukoresha Sauna cyane, imwe mu ntandaro y’ubugumba ku bagabo
7.05.2013 |
|
Uruhinja rusinziriye rwumva ibyo ababyeyi bavuga
4.05.2013 |
|
Mu nda hanini kuri bamwe mu bagore bacuze ikimenyetso cy’uburwayi
3.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |