IGIHE.com > Ubuzima > Inama

Ibintu 7 bigira uruhare mu gukwirakwiza mikorobe


Yanditswe kuya 28-10-2012 - Saa 10:58' na Emma Marie Umurerwa

Abantu batandukanye bumva ko mikorobe ziba ahantu hari umwanda mwinshi, ariko mikorobe zigira uruhare mu gukwirakwiza uburwayi butandukanye ziba ku bikoresho umuntu atakeka.

Amakuru dukesha urubuga rwa gentiside atangaza ko ibikoresho rusange bigira uruhare mu gukwirakwiza mikorobe, kandi bimwe muri byo, abantu ntibita ku isuku yabyo, ahubwo bakibwira ko mikorobe zigira uruhare mu gukwirakwiza indwara ziba ku misarane ya kizungu ndetse n’ahandi hari umwanda ugaragarira amaso.

Dore bimwe mu bikoresho bigira uruhare mu gukwirakwiza mikorobe :

Amasakoshi y’abagore (Les sacs à mains) : Muri rusange abagore bakunda kurambika amasakoshi yabo ahantu babonye, barangiza bakayaterura ntibibuke no kubanza kuyahanagura, iyo bagiye muri resitora, bayarambika ku meza cyangwa hasi, bajya ku musarane bakayarambika hasi, barangiza bakayaterura bakagenda ntibibuke kubanza kuyahanagura dore ko amwe muri ayo masakoshi aba akoze mu matisu cyangwa mu ruhu.

Ibiringiti byo muri Hoteli : Amahoteli menshi ngo ntiyibuka guhindura ibiryamirwa iyo uwabirayemo agiye, babigumisha ku buriri undi mu kiriya yaza akabiryamamo, bityo mikorobe zikaba uruhererekane.

Telefoni rusange zo mu biro : telefoni rusange kubera gukoreshwa n’abantu batandukanye, umwe ayivaho undi ayijyaho, igira uruhare mu gukwirakwiza mikorobe zitandukanye, bikaba bisaba ko umuntu umaze gukoresha iyi telefoni, ukaraguba intoki ndetse ugiye kuyikoresha nawe akabanza akayihanagura n’imiti yabugenewe ishinzwe kurwanya mikorobe.

Urupapuro rw’ibiciro rwo muri resitora (La carte de menu) : Kubera gukorwaho n’abantu batandukanye, uru rupapuro rubika mikorobe zitandukanye mu gihe kingana n’amasha 18, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru kitwa Journal of Medical Virology.

Puwanye z’inzugi rusange (La poignée) : Mu rwego rwo kwirinda kwandura indwara zitandukanye, igihe cyose umaze gufungura urugi rusange, uba ukwiye gukaraba amazi asukuye n’isabune.

Ibitambaro by’isuku (essui main) : ibi bitambaro iyo byashyizwe ahantu rusange , ngo bibika mikorobe ku buryo butangaje, bityo bikaba bisaba nkwitwararika mu ku bikoresha.

Uburoso bwoza amenyo (La brosse à dents) : iyo umuntu amaze gukoresha ubu buroso akaburekera mu gikombe amaze gukoresha cyangwa ikirahure, mikorobe zose zivuye mu kanwa zigumaho yakongera kubukoresha zigasubira mu kanwa, biba byiza iyo umaze gukoresha uburoso, ukabushyira ahantu hagera urumuri, kandi hasukuye bukumuka neza.

IBITEKEREZO
indaya se ?
Musubize2.11.2012 saa 02:21
rudagaza
Ikintu cyambere gifite mikorobe kurusha biriya byose mwavuze ni amafaranga.mwibaze umubare wabantu bakora kumafaranga bayahererekanya.Usibye no kuyakoraho hari nubwo ujya kuriha ukabanza ukabona nkinote imwe cga igiceli kimwe wajya gushaka ikindi ufite ibintu byinshi mu ntoki ukaba ugifatishije umunwa.muribaza microbe umuntu aba afashe.Kwirinda byo hari byinshi cyane zigendamo tugerageze kugira isuku muri byose nubwo bitoroshye.Imana ikomeze ibarinde
Musubize29.10.2012 saa 12:54
Claudine
Mwibagiwe na Direction cyangwa volat y'imodoka, donc muri make ibintu byose bikunda gukorwaho n'intoki z'abantu benshi babiherekanya cg babitafaho byose bibiba byibitseho microbe nyinshi. Niyo mpamvu mu gihe cyose utashye cg ugeze mu rugo iwawe n'ahandi, usabwa kubanza gukaraba intoki. Cyane cyane ku ba mama bafite abana bato, ari ukubasuhuza cg kubagaburira no kumuha ibere ugomba kubanza gukaraba intoki, ubundi mukibuka koga mbere yo kuryama, kuko n'umubiri uba ufite izo microbe kuko hari igihe uba wikorakoye bityo ukinjira mu mashuka usa neza.
Musubize29.10.2012 saa 08:45
Muzila
PC Washatse kuvuga ntitwasobanukiwe plse pc ni iki.
Musubize29.10.2012 saa 02:09
Rubya
pc : portable computer (laptop)
31.10.2012 saa 03:42
peace
ko mwibagiwe computers yaba PC ndetse na desk top ?
Musubize28.10.2012 saa 23:50
######

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!