Ibinyamavuta n’ibinyasukari biratugwa agatoki ku gutuma abantu basaza imburagihe

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 25 Mutarama 2013 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu by’imirire bagaragaza ko hari ubwoko bw’ibiribwa umuntu ashobora gufata bigatuma asaza mu gihe gito, bitewe n’imihindagurikire y’umubiri.Muri ibyo biribwa, ibinyasukari n’ibinyamavuta biza ku isonga.
Amakuru atangazwa n’urubuga TrustAboutAbs, avuga ko hari ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ibiribwa abantu bafata ugasanga bagaragara nk’abashaje kandi bakiri bato; hakaba n’ibindi umuntu afata agakomeza kugumana itoto.
Mu bintu bitatu bijya mu mubiri w’umuntu bikagira uruhare ku buryo (...)

Abahanga mu by’imirire bagaragaza ko hari ubwoko bw’ibiribwa umuntu ashobora gufata bigatuma asaza mu gihe gito, bitewe n’imihindagurikire y’umubiri.Muri ibyo biribwa, ibinyasukari n’ibinyamavuta biza ku isonga.

Amakuru atangazwa n’urubuga TrustAboutAbs, avuga ko hari ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ibiribwa abantu bafata ugasanga bagaragara nk’abashaje kandi bakiri bato; hakaba n’ibindi umuntu afata agakomeza kugumana itoto.

Mu bintu bitatu bijya mu mubiri w’umuntu bikagira uruhare ku buryo agaragaza ubukuru, haza ibinyamasukari, ibitera ubushyuhe nk’amavuta ashyirwa mu biryo n’umwuka wa ogisijene(oxygène).

Isukari igaragara mu biribwa nk’umuceri w’umweru, ibijumba n’ibindi biribwa n’ibinyobwa; abantu bakaba basabwa gufata ibinyamasukari ku kigero gito kandi bakibuka kugisha inama abaganga mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi byabatera.

Amavuta abantu barya agira uruhare mu gutuma umuntu asaza imburagihe bitewe n’ubwoko bwayo, ndetse n’ikigero cy’ayo umuntu aba arya uko angana.

Hari ubwoko bw’amavuta atagira ingaruka ku mubiri harimo nk’amavuta ya olive, amavuta akomoka kuri avoka, aturuka kuri kiki (coconut), akomoka ku bihwagari n’amavuta y’inka. Aya ni yo umuntu yarya ariko na yo ku kigero gito, kugira ngo agumane itoto.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza