IGIHE.com > Ubuzima > Inama

Ibinyobwa birimo isukari byongera ibyago byo kugira umubyibuho ukabije


Yanditswe kuya 26-09-2012 - Saa 23:56' na Umurerwa Emma-Marie

Ibinyobwa bidasindisha birimo isukari (soda/fanta) bigira uruhare mu kongera mu maraso ibintu bitera umubyibuho ukabije, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi butandukanye ku ruhare rwabyo mu kongera ibinure mu mubiri.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Bloomberg Businessweek, atangaza ko ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuwa Gatanu 21 Nzeri 2012 mu kinyamakuru ‘New England Journal of Medicine. Bwagaragaje ko abantu bakunda kunywa ibinyobwa bidasembuye, aribo bakunda kwibasirwa n’umubyibuho ukabije.

Ubundi bushakashatsi bwerekanye ko ibinyobwa bifatwa n’abakora siporo zitandukanye biri mu bituma ingimbi zigira ibibazo by’ibiro byiyongera vuba.

Abakora siporo bagirwa inama yo kureka bene ibyo binyobwa (soda/fana) birimo isukari, ahubwo bakabisimbuza ibinyobwa byabugenewe bitarimo isukari.

Umuntu umwe kuri batatu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, na 17% by’abana bafite ibibazo by’umubyibuho ukabije.

Ibinyobwa birimo isukari ni byo byiganje mu gihugu, kandi ugasanga bikundwa n’abantu benshi kuko byoroshye kubibona no kubifatira mu kazi cyangwa ku rugendo.

Muri uku kwezi muri Leta ya New York bashyizeho itegeko risaba amaresitora kugabanya ubunini bw’igikombe bashyiriramo abakiriya icyo kunywa. Mu mashuri naho baciye ibinyobwa birimo isukari.

Ibibazo biterwa n’umubyihuho ukabije muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bitwara akayabo ka miliyoni 147 z’amadolari buri mwaka, akoreshwa mu buvuzi nk’uko byemezwa n’ikigo gishinzwe gukingira no kwirinda indwara ‘Centers for Disease Control and Prevention’.

Raporo yashyizwe ahagaragara n’ikigo “Trust for America’s Health and Robert Wood Johnson Foundation” muri icyi cyumweru, nayo iremeza ko niba ntagikozwe, ingengo y’imari ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu bikorwa by’ubuvuzi yakwiyongeraho miliyari 66 z’amadolari mu mwaka wa 2030.

IBITEKEREZO
nyuma yo gusoma iyi nkuri nagirango mbibarize,nkabantu batanya inzoga tuzannya iki ?niba soda arimbi ?
Musubize11.10.2012 saa 01:31
fofo
ko wibagiwe ka Turbo< inzoga y,abagabo> ukagakanja ,ukakamira ukumva kari koga munda kakagera kunzoka we !!
Musubize9.10.2012 saa 08:08
joseph1@yahoo.fr
Fanta/soda ni mbi cyane ku buzima bwacu so, I wud advise u to drink skol or Heineken.
Musubize27.09.2012 saa 09:25
advice
na ka Red wine ni sawa da
28.09.2012 saa 05:56
kevin

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!