Isuku yo mu ngo ikunze guharirwa abakozi, abenshi batazi icyo bakora

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 24 Mutarama 2013 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Abantu babwirwa iby’isuku ariko ntibabashake kubikurikiza uko bikwiriye, kandi ari inyungu zabo n’imiryango yabo. Hari abo usanga barya badakarabye n’igihe bavuye mu bwiherero, abandi bakamara icyumweru batarikoza amazi ku mubiri.
Kubera kubyuka abantu bajya mu mirimo itandukanye, isuku yo mu ngo ikunze guharirwa abakozi, kandi na bo ugasanga rimwe na rimwe hari ibyo baba badasobanukiwe mu kuyikora.
Mu nama y’abana ku nshuro ya 8 ku rwego rw’igihugu yateraniye i Kigali, nk’uko (...)

Abantu babwirwa iby’isuku ariko ntibabashake kubikurikiza uko bikwiriye, kandi ari inyungu zabo n’imiryango yabo. Hari abo usanga barya badakarabye n’igihe bavuye mu bwiherero, abandi bakamara icyumweru batarikoza amazi ku mubiri.

Kubera kubyuka abantu bajya mu mirimo itandukanye, isuku yo mu ngo ikunze guharirwa abakozi, kandi na bo ugasanga rimwe na rimwe hari ibyo baba badasobanukiwe mu kuyikora.

Mu nama y’abana ku nshuro ya 8 ku rwego rw’igihugu yateraniye i Kigali, nk’uko insanganyamatsiko yayo yavugaga, abana basobanuriwe uruhare rwabo mu kugira isuku bihesha agaciro.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ndagijimana Uzziel yasobanuye aho umwanda uboneka. Avuga ko mu byo kurya no kunywa bidasukuye neza, Ubwiherero budatunganye, imyambaro itameshe, kudakara intoki umuntu avuye mu bwiherero, kurira no kunywera mu kintu kidasukuye n’ibindi byanduza indwara zinyuranye.
Yakomeje avuga ko umuco wo gukaraba intoki abantu bavuye mu bwiherero utaragera kuri benshi.
Dr Ndagijimana yagize ati “90% by’abarwayi bagana ibigo nderabuzima mu Rwanda, baba barwaye indwara zikomoka ku isuku nkeya.”

Abantu baganiriye na IGIHE batuye mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo abenshi muri bo batubwiye ko batibuka gukaraba iyo bavuye mu bwiherero.

Bangamwabo Yohani w’imyaka 28 akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali ati” gukaraba ntawe ubyanze, ariko ikibazo ni uko hari igihe ujya mu bwiherero ugasanga nta mazi arimo, ugahita usohoka ukigendera; mu kanya ukaba uhuye n’umuntu murasuhuzanyije, mu kandi uhuye n’icyo kurya uraririye nta kibazo.”

Mukeshimana ati «Kubera ko isuku ari isoko y’ubuzima buri wese akwiye gufata ingamba, abagore bakegera abakozi bo mu rugo ntibabaharire gukora isuku bonyine, bakabigisha isuku yo mu gikoni; uko ikorwa haba mu koza ibyombo, kubihanagura n’ibindi.»

Zimwe mu ndwara zandurira mu kugira isuku nke mu ngo, aho abantu batuye ni nka tifoyide, Kolera, Macinya, inzoka n’izindi.

Ku bana bato iyo bagiriwe isuku bitewe n’intege nke z’umubiri wabo mu guhangana na zo, bakunze kurwara inzoka rimwe na rimwe bikaba intandaro yo kurwara izindi ndwara zikomoka ku mirire mibi nka bwaki, irungu n’izindi.

Uruhare rwa buri wese rukaba rukenewe mu rwego kwimakaza umuco wo kugira isuku mu ngo, hagamijwe kwirinda indwara zishobora gukomoka ku mwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza