Kunywa inzoga cyane byongera ibyago byo kurwara Kanseri

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 4 Mutarama 2013 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa inzoga nyinshi, byongera ibyago byo kurwara indwara ya Kanseri hamwe n’umubyibuho ukabije.
Nk’uko tubikesha urubuga 7 sur 7, amakuru atangazwa n’impuguke mpuzamahanga zikora ubushashatsi ku ndwara ya Kanseri (World Cancer Research Fund -WCRF), avuga ko abantu banywa inzoga cyane, baba bafite ibyago byo kurwara indwara ya Kanseri mu bice bitandukanye by’umubiri, hamwe n’indwara y’umubyibuho ukabije.
Izo mpuguke zikomeza zivuga ko inzoga zituma habaho (...)

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa inzoga nyinshi, byongera ibyago byo kurwara indwara ya Kanseri hamwe n’umubyibuho ukabije.

Nk’uko tubikesha urubuga 7 sur 7, amakuru atangazwa n’impuguke mpuzamahanga zikora ubushashatsi ku ndwara ya Kanseri (World Cancer Research Fund -WCRF), avuga ko abantu banywa inzoga cyane, baba bafite ibyago byo kurwara indwara ya Kanseri mu bice bitandukanye by’umubiri, hamwe n’indwara y’umubyibuho ukabije.

Izo mpuguke zikomeza zivuga ko inzoga zituma habaho kwiyongera kw’ibiro mu mubiri, bityo umuntu akaba yahura n’ibyago byo kugira umubyibuho ukabije, ugakurikirwa n’uburwayi butandukanye.

Ikindi kandi inzoga ziza ku mwanya wa kabiri mu kugira ingaruka zitandukanye ku mubiri w’umuntu, nyuma y’itabi.

Kate Mendoza, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima muri World Cancer Research Fund, avuga ko kugabanya kunywa inzoga, bishobora kwifashishwa mu rwego rwo kugabanya umubyibuho ukabije.

Kugira ngo inzoga zitere umubyibuho ukabije, abo bashakashatsi batanze urugero ku muntu unywa icyo bise “Pinte” ni ukuvuga igipimo cya litiro ebyiri ku munsi, ngo byongera ibyago byo kurwara Kanseri y’umwijima n’iy’amara ku kigero cya 25%.

Ubundi bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru American Medical Association, buvuga ko inzoga zongera ibyago byo kurwara Kanseri y’ibere ku bagore.

Bakomeza bavuga ko kunywa ibirahuri 3 kugeza kuri bitanu bya Divayi mu cyumweru, byongera ibyago byo kurwara iyi Kanseri ku kigereranyo cya 15%.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza