Kuvura umurwayi ntabwo ari ugutanga imiti ku murwayi gusa , kuvura ni ukwigisha umuntu uko yakwirinda icyorezo mbere y’uko kimufata ngo ajye kwa muganga.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho mu mahugurwa ahuje abaganga bo mu bitaro by’ikitegererezo bo mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi, Haiti ndetse n’abarimu bagera kuri 41 baturutse mu ishuri rikuru rya Harvard Medical School muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Aya amahugurwa agiye ku mara icyumweru abera ku bitaro bikuru bya Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza .
Dr. Agnes Binagwaho yavuze ko muri aya mahugurwa abaganga bazigiramo uko bakorana n’abarwayi , kumenya agace bakoreramo ndetse no kumenya ibyangombwa nkenerwa mu mwuga wabo. Binagwaho yagize ati : “ Ibi biri muri gahunda Leta y’u Rwanda yihaye yo kunoza imikorere mu nzego zose , dutangiye gutegura abaganga bacu bazajya bahugurwa kabiri mu mwaka, bizajya biba buri mwaka ndemeza ko nyuma y’igihe gito abaganga bacu bazaba bafite ubumenyi buhagije mu byo bakora”.
Paul Farmer umwarimu mu ishami ry’ubuvuzi mu ishuri rikuru rya Harvard Medical School yagize ati :“ Kugirango imikorere yacu ibe myiza kandi igere kubo igenewe, bisaba kugira ikinyabupfura mubyo umuntu akora .
Paul Farmer akomeza agira ati :”Muri aya mahugurwa tuzigira hamwe uko umuntu yakwitwara kubo ashinzwe gufasha, twatangiriye ku kurebera hamwe uko umuntu yatanga serivise nziza ku baje bamugana, ubu turimo turiga uko umuntu yakwakira umurwayi wa diyabete cyangwa se umurwayi wo mu mutwe nyuma tuzagenda twiga n’ibindi”.
Abitabiriye amahugurwa batangarije IGIHE.com ko aya mahugurwa ari ingira kamaro. Dr Ngirabega yagize ati :” Turimo turaganira na bagenzi bacu baturutse mu bihugu bitandukanye ibyo wumvise utazi ukabisobanuza kandi tuzava hano tujya ku bishyira mu bikorwa”.
Amahugurwa nk’aya nibwo bwambere abereye ku mugabane w’Afurika, mu Rwanda akazajya aba kabiri mu mwaka, ahuze abaganga bo mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse n’ibihugu by’abaturanyi.
Foto:Rubibi O.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Ibyo wakora kugira ngo ugumane amabere ahagaze
16.05.2012 |
|
Ni iyihe mpamvu ituma abakobwa baganzwa n’inzoga cyane kurusha abahungu
15.05.2012 |
|
Sobanukirwa n’indwara y’umwijima n’uburyo bwo kuyirinda
13.05.2012 |
|
Concombre yagufasha kugabanya ibiro
12.05.2012 |
|
Icyo wakora igihe umugabo mugiye kubana afite abana
11.05.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |