Ku bufanye n’Umujyi wa Kigali, Umurenge wa Jali wo mu Karere ka Gasabo kuwa kabiri watanze amahugurwa y’ubukangurambaga ku gakoko gatera SIDA banapima abaturage bo muri uyu murenge aho bamwe mu baturage bavuze ko batazongera kwishora mu busambanyi uko babonye.
Iki gikorwa cyatangijwe n’ubukangurambaga ku baturage bari biganjemo urubyiruko harwanywa icyorezo cya SIDA, baganirijwe n’abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Gasabo bari bitabiriye iki gikorwa, nyuma yaho banashishikarizwa kwipimisha ku bushake kugira ngo uwanduye amenye uko yakitwara n’utarandura nawe amenye uko yakitwara.
Nyuma y’uko bigishijwe kwifata, ubudahemuka no gukoresha agakingirizo mu gihe bananiwe kwifata, hagiye gushyira ingufu mu gushyiraho amatsinda (clubs), aho batangiriye mu bigo by’amashuri no ku rwego rw’umurenge ariko bakaba bifuza ko yaba muri buri kagali na buri mudugudu habamo itsinda ryo kurwanya SIDA cyane cyane mu rubyiruko.
Nyuma y’ibiganiro bahawe, bamwe muri bo bafashe ingamba zo kwipimisha ku bushake agakoko gatera SIDA, banemeza ko bagiye gukurikiza ibyo bigishijwe byose. Bamwe, bavugaga ko kuba barakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye byaterwaga n’ubujiji ariko ngo bamaze kwifatira imyanzuro yo kujya bifashisha udukingirizo dore ko banaduhawe ubwo bamaraga gupimwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Muhoza Theoneste umwe mu bari bamaze gupimwa, yavuze ko asanze yaranduye yakwifata neza yirinda kwanduza abandi, yasanga ari muzima nabwo agakomeza kwifata nk’uko asanzwe abigenza.
Umwaniwabo Laetitia, ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Jali yadutangarije ko atari ubwa mbere bakora ibikorwa nk’ibi kuko bari basanzwe babikora ku bufatanye n’abafite ubumenyi buhagije kuri SIDA by’umwihariko ibigo nderabuzima bakorana nabyo birimo n’icya Jali.
Biturutse ku byifuzo by’aba baturage, bagiye gushyirirwaho ikigo bazajya bahuriraho kugira ngo ubutumwa bahabwa babwakire nta nkomyi kuko ubusanzwe bakorera ibikorwa nk’ibi mu isoko n’ahandi hatabugenewe.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Umunywi w’itabi ahura n’ibibazo bikomeye iyo avunitse
19.05.2013 |
|
Inigwahabiri zashyizwe ku rutonde rw’ibishobora kurwanya inzara ku Isi
14.05.2013 |
|
Ese umuntu agomba kugana muganga ari uko arwaye ?
14.05.2013 |
|
Gukoresha Sauna cyane, imwe mu ntandaro y’ubugumba ku bagabo
7.05.2013 |
|
Uruhinja rusinziriye rwumva ibyo ababyeyi bavuga
4.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |