Mu gihe Isi yugarijwe n’impfu zituruka ku ndwara zidakira nka diyabete, umutima na kanseri, Umurenge wa Gisozi watangije gahunda yo gupima izi ndwara abaturage bawutuye kugira ngo bamenye uko bahagaze.
Igikorwa cyo gupima izi ndwara cyatangiye higishwa ibibi by’izi ndwara zimaze kuba icyorezo ku Isi.
Kaberuka Vedaste, umuganga mu ishyirahamwe nyarwanda rishinzwe kurwanya indwara ya diyabete mu bana bato n’urubyiruko, yavuze ko izi ndwara zifata abantu benshi cyane ariko umuntu akabana nayo atabizi.
Kaberuka Vedaste yatanze urugero ku ndwara ya diyabete aho abantu miliyoni 366 ku Isi barwaye iyi ndwara nyamara bakabana nayo batabizi.
Yakomeje avuga ko ariyo mpamvu bafashe gahunda yo gupima abantu ku buntu kugira ngo izi ndwara zikomeze kurwanywa.
Kaberuka yagize ati “iki gikorwa n’ubwo gitangijwe n’Umurenge wa Gisozi kizakomereza n’ahandi hose mu gihugu kugira ngo Abanyarwanda batangire hakiri kare gukumira izi ndwara.”
Gahunda yo gupima izi ndwara mu murenge wa Gisozi yitabiriwe n’abantu benshi ku buryo hitabajwe abashinzwe umutekano, babashyiraga ku murongo barinda isunikana ry’abashaka gupimwa.
Bamwe mu bari baje kwipimisha bazaga bafite impungenge ku ndwara ya diyabete kurusha umutima.
Muteteri Irene waganiriye na IGIHE nyuma yo kwipimisha yavuze ko yishimiye kuba asanze ari muzima.
Ati “kubera ukuntu ntinya kurwara byatumye nshirika ubute bwo gukora siporo, none ngize amahirwe nsanze ndi muzima ngiye kurushaho gukora siporo.”
Umuyobozi w’Umurenge wa Gisozi, Murekatete Patricie yavuze ko gahunda yo gupima abaturage bayitekereje nyuma yo kubona ko abantu benshi bahangayikishijwe n’izi ndwara, kandi zikaba zihitana abantu benshi ku Isi.
Yagize ati “twasanze kwirinda biruta kwivuza twiha umugambi wo gukangurira abaturage bacu kwirinda hakiri kare. Ubu twatangiye gahunda yo gukora siporo y’abaturage bose ababishoboye bagapimwa bakamenya uko bahagaze,igikorwa tuzagikomeza kubera ukuntu twabonye abaturage babyitabiriye.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS mu bushakashatsi ryakoze, rigaragaza ko imyitozo ngororangingo ari umuti wo kwirinda izo ndwara zihangayikishije isi, byibura ku munsi umuntu yajya akora imyitozo ngororangingo iminota 30.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Rwanda mu bihugu 33 byaranduye burundu indwara y’agakwega
17.05.2013 |
|
Coronavirus- CoV uburwayi bw’ubuhumekero bukaze kurusha ubusanzwe
14.05.2013 |
|
Hawai : Hadutse agakoko gafite ubukana buruta ubwa SIDA
10.05.2013 |
|
Kibagabaga : Abagore 250 barwaye indwara yo kujojoba baritabwaho n’inzobere z’Abanyamerika
1er.05.2013 |
|
Enuresie nocturne indwara itera kunyara ku buriri
29.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |