Afurika y’Epfo : 28% by’abakobwa b’abangavu banduye SIDA

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 15 Werurwe 2013 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ ubushakashatsi bwakozwe muri Afrika y’ Epfo ku banduye agakoko gatera SIDA, Minisiteri w’ ubuzima, Dr Aaron Motsoaledi, yatangaje ko biteye ubwoba cyane kubona abakobwa b’abangavu barenga ¼ babana n’agakoko gatera SIDA .
Dr Aaron Motsoaledi yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko umubare munini w’urubyiruko rw’abana b’abakobwa bagera kuri 28% mu gihe ab’ abahungu bagera kuri 4%.
Dr Aoron yagaragaje ko biteye ubwoba cyane , kuko bisobanutse ko SIDA bayiterwa n’abagabo (...)

Nyuma y’ ubushakashatsi bwakozwe muri Afrika y’ Epfo ku banduye agakoko gatera SIDA, Minisiteri w’ ubuzima, Dr Aaron Motsoaledi, yatangaje ko biteye ubwoba cyane kubona abakobwa b’abangavu barenga ¼ babana n’agakoko gatera SIDA .

Dr Aaron Motsoaledi yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko umubare munini w’urubyiruko rw’abana b’abakobwa bagera kuri 28% mu gihe ab’ abahungu bagera kuri 4%.

Dr Aoron yagaragaje ko biteye ubwoba cyane , kuko bisobanutse ko SIDA bayiterwa n’abagabo bakuze ati " Ntabwo ari abana b’abahungu batera SIDA abana b’ abakobwa ahubwo ni abagabo bakuze."

Usibye no kuba abo bakobwa banduzwa SIDA , abana b’ abakobwa bagera kuri 94,000 mu mwaka 2011 baterwa inda z’indaro.

Abanyafurika y’Epfo bagera kuri miliyoni eshanu, bangana 10 % by’Abanyafurika y’Epfo bose, babana n’agakoko gatera Sida.

Afurika y’Epfo nicyo gihugu cya mbere ku isi cyakoresheje gahunda yo gutanga ibinini bigabanya ubukana bwa SIDA (ARV), mu myaka ine ishize.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza