Abagore 24% ntibazi uko bahagaze imbere y’ubwandu bwa Sida

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 1 Ukuboza 2016 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abantu bose kwitabira kwisuzumisha ubwandu bw’Agakoko gatera Sida kuko mu bushakashatsi bakoze basanze hari abadashishikajwe na byo ku buryo batazi aho bahagaze kugeza ubu.

Ni mu gihe kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukuboza, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Sida, wahawe Insanganyamatsiko igira iti “ Sida iracyahari duhaguruke tuyirwanye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr Ndimubanzi Patrick yavuze ko kutipimisha ari byo bituma abanduye bakomeza kwanduza abandi, asaba abantu bose gushishikarira kwipimisha bakamenya uko bahagaze.

Yagize ati “ Ubushakashatsi bwakozwe na RBC, bwagaragaje ko abagore 24% n’abagabo 16% baba batarigeze bipimisha agakoko ka Sida, tukaba tudashobora kurwanya Sida neza mu gihe tutazi uko buri wese ahagaze. Icyo tuba twifuza ni uko buri wese amenya uko ahagaze kugira ngo niba arwaye ahite atangira imiti ako kanya.”

Dr Ndimubanzi yavuze ko gufata imiti ako kanya bituma uwanduye adakomeza kuremba kandi n’abaganga batangira kumugira inama ibasha kumufasha.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC gitangaza ko kugeza ubu ubwandu bwa Sida buri kuri 3%, bikaba mu myaka 10 ishize bwaragabanutse kuri 50%.

Abagore banduza abana babo bari ku kigero cy’amezi 18 na bo baragabanutse bagera munsi ya 2%.

Umuyobozi wungirije wa RBC, Kamanzi James yavuze ko hari ingamba zafashwe kugira ngo bizagere mu mwaka wa 2030, icyerekezo Isi yihaye, nta bwandu bukiri mu Rwanda.

Yagize ati “ Mu ngamba dufite ni uko tuzakomeza ubukangurambaga, tukabwira abantu ko Sida idakira, bagashishikarira kumenya uko bahagaze, kuko iyo batabizi barakomeza bakanduza abandi.”

Yahamagariye abantu bose kwisuzumisha kandi abamaze kumenya ko banduye bakihutira gufata imiti, dore ko ngo ari ubuntu kandi ikaba itangirwa henshi hashoboka.

Ibipimo bitangwa n’ubushakashatsi bigaragaza ko Sida ikiri ikibazo mu Rwanda kuko abakora umwuga w’uburaya bagera kuri 55% bose banduye Sida, ndetse no gukoresha agakingirizo bikaba bikiri hasi cyane.

Ku rwego rw’Isi, abagera kuri miliyoni 36.7 bari bafite ubwandu bwa Virusi itera Sida mu 2015, muri bo miliyoni 1.8 bari abana.

Imibare yatangajwe muri Kanama 2015, Ikigo gishinzwe kwita ku buzima, RBC cyagaragaje ko abantu ibihumbi 12 bandura Vurusi itera Sida buri mwaka.

Ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida biyongera cyane mu mijyi bari ku kigero cya 5.6%, mu gihe mu cyaro ari 2.6%. Mu baryamana bahuje ibitsina ubwandu buri kuri 3.3%, mu gihe mu bari batakibana n’abo bari barashakanya kubw’impamvu zinyuranye, ubwandu bwa Sida buri kuri 11,1%.

Ku bijyanye no gukoresha agakingirizo, nibura abantu 25% mu bakora imibonano mpuzabitsina ni bo bagakoresha, nyamara mu babana n’ubwandu bwa Sida bo 33.1% gusa ni bo bagakoresha.

Umuyobozi Wungirije wa RBC, Kamanzi James
Abayobozi bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida
Muri uyu muhango habayeho n'igikorwa cyo gupima ubwandu bwa Virusi itera Sida
Umunyamabanga wa Leta muri muri Minisiteri y'Ubuzima, ushinzwe ubuzima rusange n'ubuvuzi bw'ibanze, Dr Ndimubanzi Patrick

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza