Abahanga bateye intambwe ikomeye ku buryo bwo gusuzuma kanseri binyuze mu gupima amaraso

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Mutarama 2018 saa 02:25
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu by’ubuvuzi bamaze iminsi bagerageza uburyo bushobora kwifashishwa mu gusuzuma uburwayi bwa kanseri y’amoko umunani, batangaje ko ibyo bagezeho bitanga icyizere ku buryo hashobora kuboneka ubushya bushobora guhindura amateka y’uko isanzwe isuzumwa.

Itsinda ry’abahanga muri Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze iminsi bakora ubushakashatsi, intego ari uko indwara ya kanseri yajya itahurwa hakiri kare bityo no kuramira ubuzima bikoroha.

Nk’uko BBC yabitangaje, ubu buryo bwo gusuzuma kanseri binyuze mu gupima uturemangingo tw’umugera wayo tugenda dukwirakwizwa mu maraso “buratanga icyizere gikomeye.”

Abahanga bagaragaza ko umugera wa kanseri iyo uri mu mubiri, hari bimwe mu bice byawo biwugize bitembera mu maraso, ku buryo bipimwe neza bishobora gutuma umuntu avurwa hakiri kare.

Ubu buryo buzwi nka Cancer Seek bwageragerejwe ku barwayi 1,005 bafite kanseri y’imirerantanga, umwijima, urwagashya, umuhogo,amara, ibihaha n’ibere, ariko zitarangiza ibindi bice by’umubiri. Ubwo buryo bwo gupima amaraso bwagaragaje 70% by’izo kanseri zose.

Dr Cristian Tomasetti wo mu ishuri ry’ubuvuzi muri Kaminuza ya Johns Hopkins yabwiye BBC ati “Ubu buryo bwo gusuzuma indwara hakiri kare ni ingenzi cyane kandi ibisubizo byavuyemo birashimishije. Ndatekereza ko ubu buryo bwagira uruhare rukomeye ku buryo abantu bari basanzwe bahitanwa na kanseri.”

Iyo kanseri itahuwe hakiri kare ni ko n’amahirwe y’umurwayi ku kuba yakira yiyongera.

Nyamara kanseri eshanu mu munani zasuzumwe muri ubu buryo bukoresha amaraso, nta buryo busanzwe bushobora gutuma umuntu amenya ko afite ibimenyetso byayo hakiri kare.

Nka kanseri y’urwagashya igira ibimenyetso bike cyane kandi imenyekana haciye igihe, ku buryo abarwayi bane muri batanu bapfa mu mwaka umwe bamaze kumenya ko bayirwaye.

Kuzabasha gutahura umugera wa kanseri mu gihe uzaba ugishobora kuvanwa mu muntu bizatanga amahirwe adasanzwe yo gukira uburwayi nk’uko Dr Tomasetti yabishimangiye.

Ubu noneho Cancer Seek yatangiye kugeragerezwa ku bantu bitigeze bigaragara ko barwaye kanseri, ari nabyo bizatanga ibisubizo bigaragaza neza niba ubu buryo bukora bya nyabyo.

Dr Tomasetti yavuze ko bari kugerageza ubu buvuzi ku buryo bwazajya bukoreshwa mu gusuzuma umuntu buri mwaka.

Gusuzumwa kanseri hakoreshejwe uburyo bwa Cancer Seek bikorwa munsi y’amadolari ya Amerika 500 ku murwayi.

Abahanga bateye intambwe ikomeye ku buryo bwo gusuzuma kanseri binyuze mu gupima amaraso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza