Abahanga bavumbuye agakoresho ‘MasSpec Pen’ gapima kanseri mu masegonda icumi

Yanditswe na Mfitumukiza Moïse
Kuya 12 Nzeri 2017 saa 03:09
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Texas muri Amerika bakoze akuma gashushe nk’ikaramu kitwa ‘MasSpec Pen’ gashobora gupima kanseri mu masegonda icumi gusa.

Aka kuma gafite ubushobozi bwo kugaragaza indwara ya kanseri mu gihe umurwayi ari kubagwa. Abahanga mu by’ubuvuzi bagaragaje ko ikoranabuhanga gakoresha ryizewe ku gipimo cya 96% ndetse rishobora kwifashishwa mu kuvura ahari uburwayi mu buryo bwihuse kandi buboneye.

Ubushakashatsi bwasohowe muri Science Translational Medicine bugaragaza aba bahanga bizeye ko uburyo buzagabanya ububabare bushobora gusigara mu mubiri w’umuntu wari urwaye kanseri.

Umwarimu wigisha ibijyanye n’Ubutabire muri Kaminuza ya Texas iherereye mu Mujyi wa Austin, Livia S. Eberlin, wayoboye itsinda ryakoze iki gikoresho kimeze nk’ikaramu ‘MasSpec Pen’, yavuze ko biteze ko kizafasha kugaragaza iyi ndwara mu mubiri no kuyirwanya amazi atararenga inkombe.

Yagize ati “Iri koranabuhanga rirashimishije cyane mu rwego rw’ubuvuzi. Aka gakoresho karafasha kandi korohera ugakoresha kuko isuzuma rimara igihe gito.”

Uburyo MasSpec Pen ikora

Aka gakoresho gakozwa ku mubiri w’upimwa kanseri ubundi kakahashyira agatonyanga gato k’amazi. Utunyangingo turi mu mubiri w’umuntu twinjira muri ya mazi maze agasubizwa muri MasSpec nayo igahita ishyirwa mu cyuma gipima twa turemangingo; mu masegonda make kikemeza niba ahapimwe hagaragara kanseri cyangwa nta yihari.

Imbogamizi ya mbere ababaga abarwayi ba kanseri bahura na yo ni ukumenya aho ibice by’umubiri byamaze kugeramo iyi ndwara bigarukira, aka gakoresho kakaba kitezweho kuzabafasha kugenzura niba koko nta kanseri basize mu mubiri dore ko yongera igashibuka ikanangiza ibice bitandukanye by’uyirwaye harimo n’ubwonko.

Aka kuma kageragejwe inshuro 253 ubwo kakorwaga ndetse kakaba kazakomeza kugeragezwa hagamijwe kunoza imikorere yako ubundi mu mwaka utaha kagatangira gukoreshwa.

MasSpec Pen ivumbuwe nyuma y’igihe gito itsinda ryo muri Imperial College London, mu Bwongereza rikoze icyuma gihumurirwa kikamenya niba koko uduce kiri gukata ku mubiri ari utwagezemo kanseri. Indi kipe y’abashakashatsi bo muri Havard ikaba iri kwifashisha urumuri (lasers) mu gupima ingano ya kanseri y’ubwonko ishobora kubagwa.

Muri Gicurasi, umwana w’imyaka 18 witwa Julian Rios Cantu yakoze isutiya ishobora gufasha uyambaye kubona ibimenyetso bya kanseri, uburyo yagaragaje ko bushobora kurengera ubuzima bwa benshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza