Abahanga mu by’imiti bahuriye mu nama igamije guhashya indwara zitandura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Nzeri 2017 saa 05:33
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu by’imiti basoje inama y’iminsi itatu bigiyemo uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu mwuga bakora mu kurushaho guhangana n’indwara zitandura zirimo umutima, kanseri, diabète n’izindi.

Iyi nama yaberaga mu Mujyi wa Kigali ku nshuro yayo ya kabiri yitabiriwe n’abasaga 200 biganjemo impuguke mu by’ubuzima n’abandi.

Iyi nama yasojwe ku wa Gatanu, hibandwa ku cyakorwa ngo uyu mwuga ukomeze utere imbere n’uruhare rw’ikoranabuhanga no guhanga uburyo bushya bwafasha mu guhangana n’indwara zitandura.

Impuguke zayitabiriye zamuritse ubushakashatsi bwazo mu gukumira indwara zitandura ziri mu zibasira ubuzima bwa benshi. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima (OMS) n’abayobozi bakuru ku isi bagaragaza ko izi ndwara ari umutwaro ukomeye wo guhangana na zo.

Mu 2015, abantu miliyoni 40, bangana na 70% by’abitabye Imana ku isi yose bahitanywe na zo mu gihe iyo bitabwaho mbere bashoboraga gukomeza kubaho. Muri bo abagera kuri miliyoni 15 ni abana bapfuye bataravuka babarizwa mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere.

Loni muri gahunda zayo z’iterambere rirambye izibanda ku guha ibihugu ubushobozi buzabifasha kugabanya umubare w’abana bapfa bataravuka ho 1/3 bitarenze 2030.

Uhagarariye Ishyirahamwe ry’abahanga mu by’imiti mu Rwanda (Rwanda Community Pharmacist Union-RCPU) ari naryo ryateguye iyi nama, Habyarimana Flandrie, yatangaje ko yabunguye ubumenyi buzabafasha kunoza imikorere.

Yagize ati “Iyi nama ibyavugiwemo byunguye ubumenyi abayitabiriye dore ko hari byinshi by’ingirakamaro ibiganiro byatanze. Byumwihariko twasobanuriwe bihagije uburyo twakoresha ikoranabuhanga mu gusubiza ibibazo duhura nabyo mu mwuga.”

Impuguke mu bijyanye na Farumasi, Senateri Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène, yabibukije ko ibyo bakora byose bakwiye guharanira guteza imbere umwuga kurenza inyungu zabo bwite.

Yagize ati “Ntimukwiye kwemera icyatuma umwuga wanyu usubira inyuma, ahubwo buri munsi mujye muhora mutekereza icyatuma utera indi ntambwe tubere icyitegererezo abandi. Ibi byagerwaho mufatanya, mushyira hamwe kandi muharanira iterambere rusange ry’umwuga.”

RCPU ni umunyamuryango w’amashyirahamwe abiri akomeye ku isi, arimo irihuza abahanga mu by’imiti mu bihugu bivuga Icyongereza (Common wealth Pharmacist Union) na FIP (Fédération International des Pharmacies) rihuza abahanga mu by’imiti ku isi.

Amahirwe ni menshi mu kwihuza n’imiryango mpuzamahanga by’umwihariko ku banyamuryango baba bafite uburyo bwo kwigira ku bandi n’ubuhahirane mu mikorere aho hakorwa ingendo shuri abanyamuryango mu bihugu bitandukanye bagahurira mu nama zitandukanye bakaba bafatanya mu guteza umwuga wabo imbere.

Abahanga mu by’imiti inshingano zigera no kunganira abaganga mu bitaro kureba niba imiti itangwa iba ijyanye n’indwara.

Mu bihugu biteye imbere usanga babarizwa mu nganda aho bakora imiti, abandi bari mu bushakashatsi no mu nzego zifata ibyemezo ku buzima mu miryango mpuzamahanga itandukanye.

Ishyirahamwe ry’abahanga mu by’imiti mu Rwanda ryashinzwe mu 2016, rigizwe n’abagera kuri 260. RCPU ni umuryango wigenga watangiye imikoranire yeruye mu mwaka ushize n’Urugaga Nyarwanda rw’Abahanga mu by’Imiti (Rwanda National Pharmacy Council).

Perezida w'Urugaga rw'abanyeshuri biga ibya Farumasi ku rwego rw'isi, Israel Bimpe (uwa kabiri ibumoso) yitabiriye iyi nama
Impuguke mu bijyanye na Farumasi, Senateri Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène, yibukije ko guharanira guteza imbere umwuga ari iby'agaciro kurusha kwita ku nyungu bwite
Umwe mu bitabiriye inama atanga igitekerezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza