Abantu 18% bajya kwa muganga bivuza indwara ziterwa n’isuku nke yo mu kanwa

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 25 Ukwakira 2018 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko koza amenyo ari kimwe mu bintu bititabwaho n’ingeri zitandukanye z’abanyarwanda, bikabaviramo ingaruka zo guhora kwa muganga bagiye kwivuza amenyo n’izindi ndwara zitandura zifata mu kanwa.

Imibare igaragaza ko abantu 131.970 bangana na 18.50% by’abivuje mu mwaka wa 2016 bagiye kwa muganga barwaye indwara z’amenyo n’izindi zifata mu kanywa ziterwa n’umwanda, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishuri ryigisha ubuvuzi bw’amenyo muri Kaminuza y’u Rwanda, bwagaragaje ko hari abantu bagira imyaka 40 kuzamura bataroza amenyo nibura inshuro imwe bakoresheje umuti wabugenewe.

Ibi bikabaviramo kwangirika ishinya, kuva amaraso mu ishinya cyangwa gucukuka n’ubundi burwayi butandukanye buterwa n’isuku nke.

Umuyobozi wungirije w’ishuri ryigisha ubuvuzi bw’amenyo muri Kaminuza y’u Rwanda, Gatarayiha Agnès, avuga ko imyumvire y’abanyarwanda ku bijyanye n’isuku yo mu kanwa ikiri hasi.

Muri rusange ngo hejuru ya 50% by’Abanyarwanda ntibakora isuku yo mu kanwa bakoresheje umuti w’amenyo.

Ikibazo cy’imyumvire ni kimwe mu bituma abanyarwanda batita ku isuku yo mu kanwa, nk’uko umuyobozi w’ishami rishinzwe kuvura indwara zitandura muri RBC, Dr Gilles Ndayisaba, yabivuze.

Ati “Iyo turebye abantu baza kwivuza indwara zitandura kwa muganga usanga indwara zo mu kanwa ziri mu zivuzwa cyane kuruta izindi […] Izi ndwara n’ubwo zitandura ariko zigira ingaruka mbi ku buzima zirimo no gukuka amenyo imburagihe. Turasaba abanyarwanda guhindura imyumvire bakita ku isuku yo mu kanwa.”

Ubukangurambaga bwakozwe na SOS Rwanda mu turere twa Gasabo, Gicumbi na Nyamagabe mu myaka ibiri ishize bwasize hari abamaze guhindura imyumbire.

Umukozi wa SOS Rwanda, Mukabahire Beatha, avuga ko mu bigo by’amashuri abanza n’amashuri y’incuke bakoreyemo basanze abana 44% bafite ibibazo by’indwara zo mu kanwa, kuri ubu abagera kuri 7% gusa akaba aribo basigaranye ibyo bibazo.

Koza amenyo hakoreshejwe uburoso n'umuti wabugenewe ni ingenzi mu kwirinda uburwayi bwo mu kanwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza