Amerika igiye gukomeza umurego mu kurwanya SIDA mu batinganyi bo mu Rwanda

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 14 Ugushyingo 2017 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zatangaje ko zigiye gukomeza gufasha u Rwanda mu bikorwa byo guhangana n’ubwandu bwa Virusi itera Sida harimo no gufasha abaryamana bahuje ibitsina.

Ubusanzwe USA ifasha u Rwanda kurwanya icyorezo cya SIDA, mu nkunga inyura mu Kigega cy’ingoboka cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwi nka “PEPFAR”; cyatumye Abanyarwanda basaga ibihumbi 94,000 barimo abana 1800 bamenya uko bahagaze, abasangaga baranduye bagahabwa imiti igabanya ubukana.

Mu myaka 12 imaze ifasha u Rwanda muri ibyo bikorwa, asaga miliyari y’amadolari amaze gutangwa muri ibyo bikorwa birimo gusuzuma, gutanga imiti ku banduye, ubukanguramba, ubujyanama, gutanga udukingirizo n’ibindi.

Nk’uko bigaragara ku mbonerahamwe y’ibikorwa USA iteganya gukora mu gukomeza kurwanya virusi ya Sida n’ingengo y’imari iteganyijwe muri ibyo bikorwa mu Rwanda, asaga miliyoni 60 z’amadolari niyo azashyirwamo mu 2018, muri yo amadolari 1,904, 010 akazakoreshwa mu kuyirwanya mu baryamana bahuje ibitsina.

Biteganyijwe ko abatinganyi bagera ku 1400 bazafashwa kwirinda SIDA; mu 2017 ubufasha bwageze ku bagera ku 1670, babarirwa muri 84% by’abagombaga kugerwaho. USA ivuga ko SIDA mu batinganyi bo mu Rwanda iri kuri 4% .

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles, mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 13 Ugushyingo 2017, yavuze ko amatsinda arimo abatinganyi n’abicuruza ari bamwe mu bo bafite muri gahunda mu bikorwa byo kurwanya SIDA mu mwaka wa 2018 kuko ngo bafite ibyago byinshi byo kwandura agakoko ka SIDA.

Yagize ati “Ayo matsinda y’abo bantu ni amwe mu yo twashyize imbere muri uyu mwaka, mu mwaka utaha no mu bihe biri imbere. Barimo abakora uburaya n’amatsinda y’abaryamana bahuje ibitsina, kuko abo bahora biyumvamo akato, birakwiye ko bitabwaho ku bijyanye n’icyorezo cya Sida , bagapimwa, bagahabwa imiti ndetse bagakurikiranwa.”

Yavuze ko bagiye gukomeza gukorana na Sosiyete sivile, Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) na Minisiteri y’Ubuzima ( Minisante) n’abaterankunga bo ku rwego mpuzamahanga mu gufasha ayo matsinda kuko ngo akenshi iyo baje kwa muganga batinya kuvuga ko bameze batyo.

Yavuze ko abo bose bakeneye guhabwa uburyo bw’ubwirinzi burimo guhabwa udukingirizo, gupimwa no guhabwa ubujyanama buhagije, abanduye bagahabwa imiti igabanya ubukana.

U Rwanda ruvuga iki ku butinganyi ?

Mu gihe ubu ku Isi hariho inkubiri yo gusabira ababana bahuje ibitsina gusezerana byemewe n’amategeko, usanga mu bihugu bimwe byarashyigikiwe, ahandi bikamaganwa.

Ku Rwanda, nubwo ubutinganyi nta cyo amategeko abuvugaho, ntawe uhohoterwa uretse kurebwa nabi na sosiyete nyarwanda ibifata nk’imico ihabanye n’uko Abanyarwanda babayeho. Iyi myumvire ariko ikaba ihabanye n’abahanga berekana ko harimo ababa abatinganyi atari bo babyigize ahubwo ariko imiterere y’umubiri wabo imeze.

Ubwo yari muri Rwanda Cultural Day yabereye i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 24 Nzeri 2016, Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’ubutinganyi kitari mu bihangayikishije u Rwanda.

Yagize ati “Ubutinganyi ntibwigeze butubera ikibazo kandi ntabwo tugamije kubugira ikibazo. Ubu duhanganye n’ibindi bibazo bitandukanye dufite, kandi nk’uko nabivuze, turashaka ko buri wese abigiramo uruhare. Ibyo bivuze gufatanya kuko dukeneye ko buri muntu yunganirana na mugenzi we, dukeneye ituze rituruka ku kwemerera abantu kubana mu bworoherane kandi ndatekereza ko ibyo twabiteyeho intambwe nziza.”

Kugeza ubu nta mubare uzwi w’abana bahuje ibitsina bari mu Rwanda, n’amashyirahamwe abahuza ntakorera ku karubanda.

Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles ubwo yatangaza umugambi wo gukomeza mu kurwanya SIDA mu batinganyi bo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza