Hamaze gukusanywa miliyoni 84.4 Frw gusa yo kubaka ibitaro by’icyitegererezo by’indwara z’umutima mu Rwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 13 Kanama 2017 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Igitekerezo cyo kubaka ibitaro by’icyitegerezo by’indwara z’umutima cyatangijwe mu 2014 ubwo itsinda ry’inzobere z’abaganga bavura izo indwara muri Amerika, Team Heart, zabonye imbogamizi mu gukurikirana abarwayi, aho mu basaga ibihumbi 5000 basuzumwe mu Rwanda havuwe gusa 150.

Icyo gihe Team Heart yasabye Minisiteri y’ubuzima y’u Rwanda ko byaba byiza hubatswe ibitaro by’icyitegererezo mu Rwanda ariko imbogamizi ziba ku madolari miliyoni 5,6 y’Amerika yagombaga kwifashishwa hubakwa ibyo bitaro.

Leta y’u Rwanda yashatse ikibanza cyo kubakamo ibyo bitaro i Masaka mu Karere ka Kicukiro, Team Heart yiyemeza gukusanya ayo mafaranga no gukurikirana imirimo yo kucyubaka kuva muri 2018.

Muri Gicurasi 2016, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igikorwa cyo gutangiza gukusanya iyo nkunga, cyabereye mu Mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku bufatanye na Team Heart n’andi matsinda byafatanyaga kuvura indwara z’umutima.

Umuyobozi uhagarariye Team Heart mu Rwanda, Umuhire Jeanne, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu hamaze kuboneka amadolari ibihumbi 100 (84,409,000Frw) gusa naho asaga miliyoni 1,5 $ hari abemeye kuyatanga mu gihe gito.

Umuhire yavuze ko uretse aya mafaranga yo kubaka ibyo bitaro, hanakenewe miliyoni zisaga 10 $ a yo kugura ibikoresho bizifashishwa muri ibyo bitaro, gusa ngo igikenewe cyane ni inyubako.

Yavuze ko hari kwigwa uburyo abafite ubushobozi buke n’abakoresha ubwishingizi mu kwivuza bazoroherezwa.

Yagize ati “Kubaka ibitaro ntabwo aribyo bigoye, ikigoye ni ukumenya abarwayi bazajya babigana bazakoresha ubuhe buryo mu kwivuza, ese ubwishingizi dufite mu gihugu buzabasha kwifashishwa, ni gute tuzabikoresha n’ibitaro bikabona inyungu kandi n’abakene bakabasha kubyibonamo. Ubu nibyo biri gukorwa.”

Inzoberere zo kubaga umutima ni mbarwa mu Rwanda

Umuhire yavuze ko ikibazo gikomeye ari ukubona inzobere z’abaganga bo gukora muri ibyo bitaro, kuko uretse umwe w’umunyarwanda uri guhugurirwa muri Afurika y’Epfo, abandi basaga 95% bazakoramo bazaba ari abanyamahanga.

Minisiteri y’ubuzima ihanze amaso ibyo bitaro

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ubuzima, Kayumba Malick, yabwiye IGIHE ko uyu mushinga ugihazwwe amaso nubwo hakiri ibitarasobanuka neza.

Yagize ati “Ntibirasobanuka neza, uriya mushinga icyo Leta yari yiyemeje gukora ni ugushaka ikibanza. Twarakibashakiye hariya hafi y’ibitaro bya Masaka. Team heart niyo yagombaga gukusanya inkunga yo kubyubaka. Kugeza ubu baracyari gushakisha amafaranga.”

Yakomeje asobanura ko n’ubundi u Rwanda rugihanze amaso uyu mushinga kuko utekerezwa wagombaga gutangizwa muri 2018, hakaba hakiri iminsi.

U Rwanda rwashyizeho izindi ngamba zo guhangana n’indwara z’umutima zirimo guhugura abaganga kugeza ku bigo nderabuzima biteganyijwe gutangizwa umwaka utaha.

Ibi bitaro bizaba bifite ahantu hatandukanye ho kwakira abarwayi bisuzumisha indwara z’umutima, abarwayi bazo bakeneyw kubagwa n’aho abacumbika bashobora kuba, bikaza ari iby’icyitegererezo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Team Heart, itsinda rizatera inkunga umushinga wo kubaka ibitaro by’icyitegerezo byo gusuzuma no kuvura indwara z’umutima ni rimwe mu matsinda ane arimo Healing Hearts North West, Chain of Hope, Open Heart International yagiranye na Minisante amasezerano yo kujya aza mu Rwanda kubaga abafite indwara z’umutima.

Inzobere z'abaganga zituruka mu mahanga zikaza gutanga ubufasha bwo kuvura indwra z'umutima mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza