Inzobere z’abaganga zigiye kubaga abarwaye ibibyimba mu mutwe ku buntu

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 10 Werurwe 2018 saa 05:43
Yasuwe :
0 1

Ku nshuro ya 12, Umunyarwanda Pasiteri Ntavuka Osée uba mu Bwongereza agiye kuzana abaganga b’inzobere mu bijyanye no kubaga ibibyimba byo mu mutwe n’izindi ndwara, bazatanga ubufasha bwo kuvura abafite ibibazo bitandukanye nta kiguzi basabwe.

Pasiteri Ntavuka Osée amaze imyaka isaga 15 aba mu Mujyi wa Plymouth, aho ayoboye Itorero ryitwa All Nations Ministries, risengerwamo n’abantu baturuka mu bihugu birenga 25.

Kuva mu 2012 binyuze mu Muryango yashinze witwa ‘Rwanda Legacy of Hope’, azana abaganga b’inzobere mu kubaga mu Rwanda aho bavura abarwayi ku buntu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Pasiteri Ntavuka, yavuze ko guhera tariki ya 13 kugeza iya 25 Werurwe 2018, hari abaganga b’inzobere bazavurira mu Bitaro bya Shyira biherereye mu Karere ka Nyabihu n’ibya CHUK muri Nyarugenge.

Yagize ati “Mu bitaro bya CHUK abo baganga bazabaga abarwayi bafite ibibyimba mu mutwe n’abafite indwara zifata mu muhogo nk’umwingo, mu mazuru no mu matwi. Mu Bitaro bya Shyira hazavurirwa abarwaye ‘hernie’. Ibikorwa byacu byose tubikora ku buntu, ariko abarwayi tuvura baba bafite ubwisungane mu kwivuza.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu umubare w’abarwayi bazavurwa n’aba baganga atarawumenya neza ariko mu Bitaro bya Shyira ngo babamenyesheje ko hari abarwayi 100 bakeneye kubagwa.

Iri tsinda ry’abaganga baza mu Rwanda bitwaza ibikoresho n’imiti bakoresha mu kuvura.

Yagize ati “Muri rusange tuzana ibikoresho bifite agaciro kari hagati ya miliyoni 50 na miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda bigasigara mu Rwanda. Ubu rero turashaka no kuzajya tujyana abaganga bo muri CHUK bakajya guhugurirwa mu Bwongereza no mu bindi bihugu byo ku mugabane w’i Burayi. Turi kubiganiraho na Minisiteri y’Ubuzima.”

Pasiteri Ntavuka yavuze ko icyifuzo cye ari uko abaganga b’Abanyarwanda bagira ubumenyi buhagije mu bijyanye no kubaga indwara zitandukanye.

Yagize ati “Ibyo dushyizemo imbaraga ni uguhugura abaganga b’Abanyarwanda ku buryo impano inzobere tuzana ziba zifite zisigara mu gihugu.”

Uretse ibikorwa byo kubaga abarwayi ku buntu, Pasiteri Ntavuka binyuze mu muryango ‘Legacy of Hope’ akora n’ibindi bikorwa bitandukanye bijyanye no gufasha abatishoboye.

Pasiteri Ntavuka Osée n'umugore we Ntavuka Marie Louise biyemeje gushyigikira ibikorwa byo gufasha Abanyarwanda batishoboye by'umwihariko mu bijyanye n'ubuvuzi
Pasiteri Ntavuka Osée ayoboye Itorero ryitwa All Nations Ministries, risengerwamo n’abantu baturuka mu bihugu 25 bitandukanye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza