Mu Rwanda hamaze kugeragerezwa inkingo zirindwi za Virusi itera SIDA

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 18 Gicurasi 2018 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Ku wa 18 Gicurasi isi yose yizihiza umunsi wahariwe kuzirikana ubushakashatsi bukorwa ku rukingo rwa virusi itera SIDA. Kuri uyu munsi, hazirikanwa ukwitanga gukomeye kw’abagore n’abagabo bemera kwitabira ubushakashatsi ku nkingo za virusi itera SIDA ndetse n’umuhate w’abahanga badahwema gukora ibishoboka ngo haboneke urukingo rw’iyi virusi izwi mu mpine nka “HIV” ari yo itera indwara ya SIDA yoretse imbaga, igahangayikisha abatuye isi kuva mu mpera z’ikinyejana cya 20.

Ni umunsi kandi wo kwigisha abatuye isi ku kamaro k’ubushakashatsi ku rukingo rwa virusi itera SIDA no kubakangurira kubushyigikira mu buryo butandukanye nk’uko bitangazwa na Mukamwezi Julienne, Umuforomokazi n’umujyanama muri Projet San Francisco (PSF) ari na cyo kigo cyonyine kugeza ubu gikora ubu bushakashatsi mu Rwanda.

Projet San Francisco ni ikigo giherereye mu Karere ka Kicukiro cyashinzwe n’Umunyamerikakazi Dr. Susan Allen mu 1986 kigamije gukora ubushakashatsi kuri virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gipima SIDA kandi kigatanga ubujyanama ku buryo abantu bakwirinda kwandura SIDA.

Mu bushakatsi ku rukingo rwa virusi itera Sida, Projet San Francisco ikorana bya hafi na Minisiteri y’ubuzima n’izindi nzego zishinzwe kugenzura ubushakatsi bukorerwa mu Rwanda na laboratwari nkuru y’igihugu.

PSF ikora ubushakashatsi ibifashijwemo n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika giharanira ko haboneka urukingo rwa virusi itera SIDA (International AIDS Vaccine Initiative: IAVI), ku nkunga ya USAID.

Urukingo ni umuti uhabwa umuntu kugira ngo ukangure umubiri ubashe gukora ubwirinzi bubasha kurwanya indwara zawinjiramo.

Aganira na IGIHE, Mukamwezi yavuze ko ikigo PSF kimaze kugeragereza inkingo zirindwi za virusi itera SIDA ku bantu basaga 270 mu Rwanda kuva mu 2005, zikaba zitanga icyizere ko igihe kizagera hakaboneka urukingo bityo n’inzozi zo kuba mu isi izira SIDA zikaba zagerwaho.

Yagize ati “Icyo twifuza kandi twizeye ni uko igihe kizagera hakaboneka urukingo rwa SIDA ariko ubu ntitwavuga ngo ruzaboneka igihe iki n’iki.”

Uko inkingo zigeragezwa

Mukamwezi yasobanuye ko inkingo kimwe n’indi miti, zibanza kugeragerezwa ku bindi binyabuzima haherewe ku bito nk’imbeba n’inkwavu, nyuma zikageragerezwa ku nyamaswa zenda kumera nk’abantu harimo ingagi.

Ati “Ibi binyabuzima biramutse bigizweho n’ingaruka zikomeye zitewe na rwa rukingo, urwo rukingo ntirurenga icyo cyiciro. Iyo bigaragaye ko nta kibazo gikomeye rutera izo nyamaswa, ariko kuko rugenewe abantu rugeragerezwa ku bantu kugira ngo harebwe niba umubiri wabo na wo witwara kimwe nk’uko uwa za nyamaswa witwaye nyuma yo guhabwa urukingo.

Yamaze impungenge abatekereza ko hari ushobora kwanduzwa iyo virusi mu gihe ageragerejweho urukingo.

Ati “Hari ushobora gutekereza ko kumugeragerezaho urukingo rwa virus itera SIDA biba bivuze ko tugiye kumutera iyo virus, nyamara si ko biri. Tubasobanurira neza ko urwo rukingo nta virusi itera SIDA iba irimo bityo rero bikaba bidashoboka ko umuntu yakwandura virusi itera SIDA bitewe n’urukingo. Ikiba kigamijwe ni ukureba niba urwo rukingo nta ngaruka zikomeye rugira mu mubiri kandi niba rutuma umubiri ukanguka ugakora ubwirinzi bwo guhangana na virusi itera SIDA. Abitabiriye ubushakashatsi dukomeza no kubigisha ko bakwiye kwirinda imyitwarire yose yatuma bandura virusi itera SIDA.”

Kuva mu 2005 PSF itangira ubushakashatsi ku rukingo rwa SIDA, inkingo zageragejwe zagaragaje ko nta ngaruka zifite ku bazihawe muri rusange. Inyinshi muri zo zanagaragaje ubushobozi bwo gutuma umubiri w’abazihawe ukora ubwirinzi bwo kurwanya Virusi itera Sida. Ariko ubwirinzi bwagaragaye ntibuhagije, niyo mpamvu ubushakashatsi bugikomeje.

Mukamwezi yashimiye abitabiriye ubushakashatsi agira ati “ PSF irabashimira bagira mu bushakashatsi ku rukingo rwa virusi itera SIDA.

Yanakanguriye Abanyarwanda gukomeza kwirinda icyorezo cya SIDA, bakazirikana ko ikiriho kandi igifite ubukana, ko kugeza ubu nta muti uyivura uraboneka, cyane ko asanga hari abantu biganjemo urubyiruko bagaragaza imyitwarire yabakururira kwandura virusi itera SIDA.

Imibare y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yo mu 2016 igaragaza ko abantu miliyoni 36 n’ibihumbi 700 banduye virusi itera SIDA, miliyoni imwe n’ibihumbi 800 bagaragaza ubwandu bushya, naho abasaga miliyoni imwe bapfa bazize SIDA buri mwaka.

Mu Rwanda, batatu mu 100 bafite ubwandu bwa SIDA naho abasaga 2,500 bicwa na yo buri mwaka.

Iki kigo gifite laboratoire ikorerwamo ubushakashatsi ku nkingo za virus itera SIDA
Urukingo ni umuti uhabwa umuntu kugira ngo ukangure umubiri ubashe gukora ubwirinzi bubasha kurwanya indwara zawinjiramo
Iki kigo gifite ibikoresho bihagije byifashishwa n'abahanga mu bushakashatsi kuri SIDA
Abantu basaga 270 mu Rwanda kuva mu 2005 nibo bamaze kugeragerezwaho inkingo za virusi itera SIDA
Mukamwezi Julienne, Umuforomokazi n’umujyanama muri Projet San Francisco (PSF) ari na cyo kigo cyonyine kugeza ubu gikora ubu bushakashatsi mu Rwanda
Projet San Francisco ni ikigo giherereye mu Karere ka Kicukiro cyashinzwe n’Umunyamerikakazi Dr. Susan Allen mu 1986 kigamije gukora ubushakashatsi kuri virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza