Nyirasafari umaze imyaka 51 ari umuvuzi gakondo yahamije ko binjiriwe n’abatekamutwe

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 27 Gashyantare 2018 saa 06:13
Yasuwe :
0 0

Nyirasafari Patricia w’imyaka 76 ufite ubunararibonye bwo kuvugutira imiti abarwayi batagannye ubuvuzi bwa kizungu, yavuze ko hari abiyita abavuzi gakondo nyamara barabigiyemo ari uguteka imitwe byo gushaka amaramuko.

Uyu mukecuru utuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, nk’umuntu ubimazemo imyaka 51 we avuga ko abikora nk’uwabiranzwe n’ababyeyi, abitozwa kuva ku myaka irindwi.

Nyirasafari wavukiye i Katanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakimukira i Burundi, baza mu Rwanda afite imyaka 12, aho hose umuryango we wagendaga uvura ukoresheje ibyaremwe (ibyatsi, ibumba).

Yagize ati “Kuva mfite nk’imyaka irindwi data yaravuraga, yaba antumye guhamura umuti (kuwahira) nkabanza kuwushishoza, nkareba cya giti icyo aricyo nkabona kumushyira.”

Yakomeje agira ati “Nari umwana uzi ubwenge yambwiraga no kuwumutangira iyo yabaga ahuze. Kuko nta mafaranga yabacaga nyuma abarwayi bazaga kumushimira, ndakubwiza ukuri yari afite inka nyinshi kuko umurwayi yakiraga akibwiriza akaza gushima.”

Yatangiye kuvura afite imyaka 25.

Nyirasafari Patricia umuvuzi gakondo ubimazemo imyaka 51

Abarizwa mu bahanuzi b’umutwe

Umuntu aratangara iyo yunvise uko Nyirasafari amenya icyatsi runaka ko kivura uje amugana.

Yagize ati “Twebwe batwita abahanuzi b’umutwe. Igiti uzavuza uracyerekwa, ntihazagire ukubeshya ngo azi umuti ataweretswe. Dukoresha umutwe, umuntu araza nkamureba, nkamushishoza nkabona ikibazo afite nkabona n’igiti cyamuvura."

Yongeyeho ati “Nk’uko ubona abantu bajya mu rusengero bakerekwa niko natwe tubibona kandi biriya ntabwo wavuga ngo basaze ahubwo ni impano.”

Ahamya ko kuva na kera yerekwaga igiti akerekwa n’indwara kivura kandi uwakozeho rikaka.

Ati “Reba kuva mu 1998 ntuye hano muri Kigali mu Murenge wa Kimisagara, iyo nza kuba mbeshya abantu mba narimutse nkajya nirirwa njyenda aho batanzi ariko kuko ubuvuzi bwanjye bubagirira akamaro abakize nibo banzanira abandi.”

Nyirasafari avuga ko uburwayi bwinshi burimo urushwima, abarwaye mu mutwe, abatezwa ibintu byo gusakuza cyangwa kujunjama, abakobwa bagumiwe, n’ibindi byinshi arabivura.

Ati “Icyo nishimira cyane ni uko hari abantu babaga bagiye gupfa ubu bakaba barakize, ababyeyi babaga barabuze urubyaro bakaba bahetse , numva ko mu myaka maze mvura nakoze akazi keza.”

Ubuvuzi gakondo burimo abatekamutwe

Nyirasafari avuga ko abaryi n’abashaka gukizwa n’ibyo batavunikiye usanga batesha agaciro ubuvuzi gakondo.

Ati “Hariho abaza bakigira nk’aho barwaye bakakubaza umuti ariko batarwaye ahubwo bashaka kujya kuwucuruza. Iyo awujyanye akawutanga kuri buri murwayi uje nyamara batarwaye kimwe, yibonera amafaranga ariko abarwayi bo ntibakire.”

Yongeyeho ati “Ugasanga umwana afite imyaka 15 cyangwa 20 ati ‘ndavura’ nyamara ntaho yabibonye arimo kwishakira imibereho. Icyo nicyo gituma bavura abantu ntibakire.”

Avuga ko bene abo biyita abaganga nyamara usanga bahora bimuka buri munsi cyangwa bakihindura amazina kuko baba barabeshye ndetse bagahabwa ibyo batagombaga guhabwa.

Asaba abashaka gukora ubu buvuzi gakondo ko bakwiriye gusaba kwigishwa nk’uko n’abandi bose bigishwa mbere yo kujya no mu buganga bwa kizungu, aho kubeshya abantu.

Yikomye abavuzi bateranya abaturage

Nyirasafari avuga ko mu ndwara bavura nk’iz’amarozi cyangwa ababa batejwe ibintu n’abandi hari ubwo usanga umuntu ashaka kumenya uwamuhemukiye ngo nawe azamugirire nabi cyangwa yihimure.

Ati “Vura umuntu akire yigendere, wiba nyirarukora shyano, wimuteranya n’umuturanyi we cyangwa nabo mu muryango we, muganga wishyira mu byo kuvura no guteranya abantu n’abandi asenya byinshi kandi navuga ko aba atazi ibyo arimo."

Nubwo Nyirasafari avuga ko akora ubuvuzi atagamije ubucuruzi, bwamwubakiye inzu muri Gasabo ikodeshwa ndetse akaba afite n’imirima mu cyaro kubera ko abakize nawe baza kumwitura.

Nyirasafari avurisha imiti ikomoka ku bimera

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza