OMS yemeje urukingo rushya rw’indwara ya Typhoid

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 4 Mutarama 2018 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryemeje mu buryo bw’ibanze urukiko rw’indwara ya Typhoid rwa Typbar TCV® rwakozwe n’ikigo Bharat Biotech cyo mu Buhinde.

Mu itangazo iri shami ryashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko uru rukingo rwo mu bwoko bwa TCV (TyphoidConjugate vaccine) rwemejwe mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize.

Urwo rukiko rufite imbaraga ugereranyije n’izisanzwe, ntirusaba umuti mwinshi kandi rushobora guhabwa abana muri gahunda zisanzwe z’ikingira. Uru ni rwo rukingo rwonyine rwa Typhoid rwemejwe rushobora guhabwa abana bari munsi y’imyaka ibiri.

Kuba rwemejwe by’ibanze na OMS bivuze ko rwujuje amahame shingiro y’ubuziranenge, kuba rudahungabanya ubuzima kandi rukaba rutanga umusaruro. Rushobora gutangira gukoreshwa n’amashami y’Umuryango w’Abibumbye nka UNICEF n’ihuriro mpuzamahanga rigamije ikingira, Gavi.

Mu Ukwakira 2017 nibwo itsinda ry’abajyanama (SAGE) ku ikingira basabye OMS ko yasaba ibigo gutangira guha abana izi TCV ku barengeje amezi atandatu, mu bihugu byugarijwe n’indwara ya typhoid.

SAGE yanasabye ko TCV zakoreshwa cyane ku bihugu biremerewe n’indwara ya typhoid cyangwa bifite ikibazo cy’imiti ya antibiotic itakibasha Salmonella Typhi, agakoko gatera iyo ndwara.

Nyuma y’inama zatanzwe na SAGE, inama y’ubutegetsi ya Gavi yemeje miliyoni 85 $ zizashyirwa mu gutunganya urwo rukingo, guhera mu 2019. Uwo mwanzuro wa OMS uratuma uru rukingo rutangira kugezwa mu bihugu bikennye.

Typhoid ni indwara ihitana ubuzima bwa benshi, yandurira mu biryo cyangwa amazi yanduye. Ibimenyetso byayo birimo guhinda umuriro, umunaniro, kubabara umutwe, kuribwa mu nda no kurwara impiswi cyangwa impatwe.

Bibarwa ko typhoid yibasira cyane ibihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, ku buryo ku Isi ifitwe n’abantu babarirwa hagati ya miliyoni 11 na 20, abari hagati ya 128,000 na 161,000 ikabahitana buri mwaka.

Ibihugu bikennye nibyo yibasira cyane cyane abana, ikazahaza cyane abantu imaze kugiramo ubudahangarwa ku miti, cyangwa ahantu hatari ibikorwa remezo by’isukura bihagije.

OMS yemeje urukingo rushya rw’indwara ya Typhoid

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza