Rubavu: Abaturage n’abayobozi barabusanya ku nkomoko ya Kolera

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 5 Kanama 2016 saa 02:22
Yasuwe :
0 0

Ikibazo cya Kolera ntikivugwaho rumwe mu Karere ka Rubavu, aho abaturage bavuga ko giterwa n’isuku nke ituruka ku ibura ry’amazi meza, abayobozi bo bagashakira ikibazo mu bagemura amata, abacuruza ibiribwa bihiye n’ibinyobwa bidapfundikiye.

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gisenyi batangarije IGIHE ko icyorezo cya Kolera bagiterwa n’uko nta mazi meza kandi nta n’ubwiherero bagira mu ngo zabo, ibyo bikaba byabatera indwara zitandukanye.

Umwe utarashatse ko amazina atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, yagize ati “Mu kagari ka Yungwe nta WC (ubwiherero) bagira. Iyo uhageze ushaka WC hari igihe baguha nk’igitenge ngo genda wihengeke hariya wenda ari nk’uduti bashinze ku gasozi.”

Undi muturage ati “…Bituma ku gasozi imvura yagwa ikayamanukana [amazirantoki] yiroha mu mugezi wa Karambo. Kolera kuza ni umwanda w’aha kubera ko nk’imisururu wasangaga bayengesha aya mazi ya Karambo.”

Bakomeza bavuga ko uretse ikibazo cy’ubwiherero, bafite n’ikindi gikomeye cy’amazi meza, gusa ngo cyo si gishya n’ubuyobozi busanzwe bukizi.

Uwo muturage yagize ati “Kuva hano mu Isanteri kujya kuzana amazi meza aho aba, ukoresha isaha (urugendo rw’isaha yose n’amaguru),…wayabura ugakoresha aya ya Karambo, kandi iyo imvura iguye ama WC yo ku misozi n’indi myanda yose baba bahataye, iratemba ikaza mu mazi kandi ni yo tuvoma.”

Ikigage n’abagemura amata baratungwa agatoki…

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ndetse n’abashinzwe ubuvuzi muri ako karere bahamanya n’abaturage kuri icyo cyorezo cya Kolera, gusa ibiyitera byo ngo si ikibazo cy’amazi n’ubwiherero gusa, kuko si bishya kandi icyo cyorezo ntigihoraho.

Ubuyobozi bwanahagaritse ubucuruzi bw’amata menshi yavaga mu nzuri za Gishwati bayagemura mu Mujyi wa Gisenyi na Goma.

William Kanyankore, Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, mu nama y’umutekano yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, yagarutse kuri zimwe mu mpamvu basanga zatera Kolera, aho yatunze agatoki isuku nke ku mata agemurwa ndetse no mu bucuruzi bw’ikigage.

Yagize ati “Twasanze bafata ikigage bakavoma amazi na bote bakongera mu ibido bakagicuruza. N’amata ni uko twabibonye, twarayafashe, ibyo tubabwira ni ibintu twabonye n’amaso yacu, ntabwo ari ibigambo. Umuntuafata amata akayashyira mu kajerekani ka litiro eshanu, akavomesha bote yambaye agasuka muri ya mata.”

Kolera imaze kugarika ingogo, ariko ingamba zikaze zarafashwe….

Kugeza ubu imibare ivugwa ni uko hamaze gupfa abantu batatu bishwe na Kolera, mu gihe ubuyobozi bw’Akarere buhamya ko habonetse abanduye bagera kuri 70.

Zimwe mu ngamba Akarere ka Rubavu kafashe zirimo gufunga amahahiro n’inzu zifatirwamo amafunguro n’ibinyobwa bidapfundikiye no gufata abanduye kolera bakabashyira mu kato, aho bashyiriweho inkambi yiswe “Kolera Camp” ngo batanduza abandi.

Ahari hashyizwe inkambi y'abanduye Kolera mu Karere ka Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza