Rubavu:Abantu 60 bashyizwe mu nkambi kubera Kolera

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Kanama 2016 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Hashize ibumweru bibiri mu Karere ka Rubavu hashyizweho inkambi y’abarwayi ba Kolera nyuma yo kubona ko umubare w’abakomeje kuyandura wiyongera.

Iyo nkambi yiswe Cholera Camp yashyizwe mu Murenge wa Kanama aho kugeza ubu abarenga mirongo 60 bamaze gufatwa n’iki cyorezo, naho batatu bamaze gupfa.

Imirenge ya Kanama, Nyakiriba na Nyundo yari yashyizwe mu kato, nyuma haza gusigara Kanama gusa.

Dr Maj Kanyankore William, Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi yavuze ko bashyizeho inkambi kugirango abantu badakomeza kwanduzanya.

Yagize ati “Imibare yarushijeho kwiyongera,dushyiraho inkambi kuburyo buri muntu wese ufashwe na Cholera aho yaba ari hose azajya ahita ajyanwa muri iyo nkambi(Cholera Camp),tubikoze kugira ubuzima budahagarara dufunga ahacururizwa ibiribwa,turasaba abaturage kurushaho kongera isuku.”

Kuva icyorezo cyagaragara mu byumweru bitatu bishize, ahantu hacururizwa ibiribwa,n’inzoga muri uwo Murenge harahagaritswe, hirindwa ko hagira abakomeza kwanduza abandi.

Dr Maj Kanyankore akomeza avuga ko inkambi izatuma ibijyanye no gucuruza bikomeza, ariko ko ibicuruzwa nk’amata bizajya bibanza gupimwa.

Sinamenye Jeremie, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatangaje ko gushyira mu nkambi abarwayi bizafasha mu kugabanaya abandura.

Ati “Kolera yaragaragaye, ingamba dufata ni ugutuma idakomeza gusakara mu baturage batuye akarere ,mu cyumweru gishize twari dufite abagera kuri 30 bafashwe ariko bamaze kwiyongera ubu barenga mirongo 60,twari twafunze ahantu hatandukanye ariko ntabwo ubuzima bwose bugomba guhagarara ahubwo abarwayi nibajya mu nkambi bizatuma bakurikiranwa, ntibanduze abandi.”

Hatangajwe ko uzafatwa acuruza yarenze ku mabwiriza azajya acibwa amande agera ku bihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda.

Kolera ni indwara iterwa no kurya ibiribwa cyangwa kunywa ibinyobwa byanduye, birimo agakoko kitwa Vibrio cholerae..

Uyirwaye arangwa no kuruka, gucibwamo, ndetse no gutakaza amazi menshi mu mubiri ku buryo iyo atavuwe neza kandi vuba ashobora no gupfa.

Inkambi yabaye ishyizwe mu rwunge rw'amashuri rwa Kanama Catholique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza