U Rwanda mu bihugu bitakirangwamo indwara ya ‘Guinea-worm’ iterwa n’amazi mabi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Mutarama 2018 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Raporo ya 2018 ku gushyira hamwe mu kurwanya indwara z’ibyorezo zititabwaho (Neglected Tropical Diseases), yagaragaje ko mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, nta ndwara iterwa no kunywa amazi mabi izwi nka ‘Guine-worm’, ikihabarizwa.

Iyi ndwara bakunze kwita Dracunculiasis, ni indwara yandura igihe umuntu yanyoye amazi mabi arimo iyi nzoka yitwa Guinea-worm cyangwa ‘Dracunculus medinensis’, itera ububabare bwinshi, umuriro, iseseme no kuruka.

Iyo umuntu anyoye amazi arimo izi nzoka, nyuma y’umwaka umwe zishaka ahantu zitoborera ku mubiri hakunze kuba ku kirenge cyangwa ku mutwe zigatangira kororoka bushya.

Iyi raporo yerekana ko mu Burundi, Kenya, Tanzania, u Rwanda na Uganda, nta ndwara ya Guinea-worm ihabarizwa uretse muri Sudani y’Epfo, hagikorwa isuzuma ry’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ngo hemezwe niba itakihabarizwa.

Mu kiganiro ku ndwara z’ibyorezo zititabwaho cyatangiwe mu nama ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ba Afurika (AU), yabereye i Addis Ababa, byagaragaye ko mu 2017 hari abantu 26 gusa bagaragayeho indwara ya Guinea-worm.

Raporo ikaba ivuga ko ari ikimenyetso cy’uko iyi ndwara irimo kugenda irandurwa kuko mu myaka 30 ishize, abayirwaraga buri mwaka bageraga kuri miliyoni eshatu.

Igira iti “Indwara ya Guinea-worm mu myaka 30 yarwaraga miliyoni eshatu mu bihugu 20 gusa, irimo kurandurwa aho ku mwaka abantu 26 bo mu bihugu bibiri ari bo bayirwara. Ni ukuvuga ko yaranduwe ku kigero cya 98%.”

Byagaragajwe kandi ko akarere ka Afurika y’Iburasirazuba nta ndwara zititabwaho zihabarizwa keretse Guinea worm ikiri ikibazo muri Ethiopia, Chad na Sudani y’Epfo iri mu nzira yo kuyirandura.

Indwara z’ibyorezo zititabwaho zirimo inzoka zo mu nda, Bilariziya, kubyimba amaguru (imidido), Trachoma na Onchocerciasis, zikunda kwibasira ahantu hataba amazi meza, hatari ubuvuzi bukwiye cyangwa hatagera serivisi z’ubuvuzi.

Mu 2030 ibihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bizazigama miliyari 52 z’Amadolari ya Amerika bihombera mu ndwara zititabwaho.

Hari byinshi u Rwanda rumaze gukora mu kurandura izi ndwara, nko kwigisha abaturage uko bakwirinda ubwabo, ubufatanye no gutera inkunga ibikorwa byo kurwanya izo ndwara vuba.

Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yibasiwe ku gipimo kirenga 40% n’indwara z’ibyorezo zititabwaho, imwe muri izi ndwara ikaba ikigaragara mu bihugu 47 bya Afurika.

Ubushakashatsi bwamuritswe na Kaminuza ya Erasmus y’i Rotterdam mu Buholandi, bwerekanye ko Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ishobora kuzigama miliyari 52 z’Amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2030, niba ibashije kugera ku ntego z’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima yo kuvura no kurandura ziriya ndwara mu 2020.

Ku wanyoye amazi arimo inzoka zigera igihe zigashaka aho zitoborera ku mubiri harimo no ku kirenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza