U Rwanda rutewe impungenge na Malaria ishobora kwiyongera kubera imvura nyinshi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 23 Gicurasi 2018 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kugwa imvura nyinshi yagiye itera ibibazo birimo n’inkangu zahitanye abasaga 200, Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) itangaza ko hari impungenge ko indwara zituruka ku mazi mabi n’umwanda zirimo Malaria ya Cholera zishobora kwiyongera.

Ibi ngo bishobora guturuka ku kuba ahantu henshi hagenda hareka amazi, mu gihe hari n’imiyoboro y’amazi yangiritse ku buryo imyanda ishobora guhumanya akoreshwa mu ngo.

Mu kiganiro na Rwanda Today, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, yavuze ko bari gukurikirana hafi ndetse biteguye guhangana by’umwihariko n’ubwiyongere bwa Malaria bushobora guterwa no kuba ahantu henshi hari ibidendezi by’amazi bishobora kororokeramo imibu.

Ati “Ntabwo dushobora kwihanganira gutakaza abandi bantu biyongera ku bapfuye mu minsi yashize kubera ibiza byatewe n’imvura nyinshi. Turashishikariza abantu gufata ingamba zo kwirinda,ari nako tunafasha abajyanama b’ubuzima kuri ubu biteguye gutanga umusanzu ahashobora kugaragara malaria.”

Yakomeje avuga ko leta izakomeza gukora ibishoboka ngo imiti ihagije igezwe ahantu hose mu gihugu, by’umwihariko ahakunze kugaragara malaria nyinshi.

Raporo yakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO mu 2017, yagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu byagaragayemo ubwiyongere bwa Malaria cyane, aho hagati ya 2015 na 2016 habonetse abarwayi basaga miliyoni imwe.

Imibare yatangarijwe mu nama yahuje abayobozi b’ibigo nderabuzima n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) muri uku kwezi, igaragaza ko Malaria yiyongereye cyane aho yavuye ku bantu 112 ku 1000 hagati ya 2013-2014 ikagera kuri 418 ku 1000 mu 2016/2017. Umubare w’abarwaye malaria wavuye ku 567,407 mu 2012 ugera kuri 4,794,778 mu 2016.

Mu gihe abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ubu bwiyongere bwagiye buterwa n’impamvu zirimo imvura nyinshi, imiti itabasha kwica imibu, ubuhinzi bw’umuceli n’ibindi, Minisante yo yemeza ko wagiye uzamuka kubera ko abantu benshi basigaye bitabira kujya kwa muganga, ntawe ukirembera mu rugo.

Nubwo kandi umubare w’abayirwaye ugenda wiyongera, hari intambwe yatewe mu kugabanya impfu zituruka kuri malaria, aho mu 2017 umubare w’abapfa wagabanutse ku kigero cya 48% ugereranyije na 715 bari bagaragaye mu 2016.

Kuva mu myaka yashize uturere twa Gisagaraga, Kirehe, Bugesera, Nyagatare na Gatsibo nitwo twagiye dukunda kugaragaramo malaria cyane, leta ikaba yaragiye ihangana nayo binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo no gutera imiti yica imibu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza