U Rwanda rwashimwe mu kurwanya indwara y’inzoka zo mu nda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 Gicurasi 2018 saa 01:46
Yasuwe :
0 0

Raporo y’Ikigega cyita ku bikorwa byo kurwanya indwara eshanu zititabwaho, End Fund, yagaragaje ko u Rwanda rwakoze ibikomeye rugabanya umubare w’abandura izo ndwara mu myaka itandatu ishize.

Indwara eshanu zititabwaho ziterwa n’udukoko duto (bactéries) kandi z’ibyorezo zirimo inzoka zo mu nda, bilarizoyizi, imidido, indwara yitwa Trachoma n’iy’ubuhumyi yitwa River Blindness.

Kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2014, umubare w’abana barwaye inzoka zo munda wavuye kuri 65.8 % ugera kuri 45.2%.

Mu nama y’ubutegetsi Intuma za End Fund ziri gukorera mu Rwanda kuva tariki 17 kugeza 20 Gicurasi 2018 hagamijwe kureba icyakorwa kugira ngo izo ndwara zicike burundu, hashimwe intambwe u Rwanda rumaze gutera.

Umuyobozi Mukuru wa Ellen Agler yavuze ko imbaraga u Rwanda rwakoresheje mu kurwanya izo ndwara zikwiye kugezwa no mu bindi bihugu bya Afurika.

Yashimye uburyo Leta ikoresha abajyanama b’ubuzima mu kurwanya izo ndwara, guha abana umuti w’inzoka ndetse n’inyigisho zitandukanye zitangwa mu bikorwa bya Leta.

Yagize ati “Iyo urebye mu Rwanda hari ikintu kigaragara kiri gukorwa ariko ku rwego rw’Umugabane hari abantu miliyoni 600 bakeneye kuvurwa iyo ndwara.Turi kureba uburyo ibyagezweho mu Rwanda byasangizwa abandi ku mugabane. Iki si ikibazo cya Minisiteri runaka, ni ikibazo kireba buri wese.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, yavuze ko ingufu nyinshi zashyizwe mu kwigisha abaturage kwita ku isuku.

Yagize ati “Byadusabye kwigisha abaturage bacu ku buryo bamenya uko birinda.Byasabye ibikorwa remezo byinshi, kwigisha, no kuburira. Ntabwo tubona ko amafaranga twakoresheje ariyo yatumye bigabanyuka gusa ahubwo tubona ko ari umuhate wa buri wese.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Shyira mu Karere ka Nyabihu, Dr Théoneste Rubanzabigwi, yavuze ko ingufu zashyizwe mu kurinda abana indwara zikomoka ku isuku nke nk’inzoka zatanze umusaruro gusa agasanga hakenewe n’uburyo bwo kwita ku bantu bakuze.

Ati “Turi kwita cyane ku bana kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka 15 ariko iyo urebye n’abakuru barengeje iyo myaka hari ikibazo.Twe twafashe icyemezo cyo guha ibinini by’inzoka umuntu wese uje ku bitaro nta kuko hari abantu benshi barwaye.”

Yakomeje agira ati “None niba turi gushaka guca izi ndwara burundu, turi kubikora neza ku bana ariko twibagirwa abakuru kuko umubyeyi naza afite icyo kibazo afite abana bahawe imiti, azongera abanduze.”

Dr Ndimubanzi yavuze ko bari kureba uko bashyiraho uburyo bwo gukurikirana abantu bakuru barwaye inzoka cyane cyane mu duce twibasiwe.

Indwara zititabwaho zibasira abantu barenga miliyari 1.5 ku isi ndetse bamwe zikabatera ubumuga, abagera ku 170 000 zikabavutsa ubuzima.

Ubushakashatsi bugaragaza ko idolari rimwe ry’Amerika rishowe mu kurwanya izo ndwara, ribyara amadolari ari hagati ya 27 na 42 mu bukungu.

Intego zo kurwanya izo ndwara muri Afurika ziramutse zigezweho mu 2030, uwo mugabane wazigama arenze miliyari 52 z’amadolari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza