Ubushakashatsi bwerekanye ko amaraso agenewe indembe hamwe muri Afurika aba arimo malaria

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 17 Mata 2018 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe ku bubiko bw’amaraso ahabwa indembe muri Afurika, bwagaragaje ko mu duce tumwe tw’Afurika nibura mu bubiko bune, hari bumwe buba burimo umugera utera malaria.

Impuguke z’Abongereza zagenzuye inyigo 26 zagiye zigaragazwa ku gupima umugera wa Plasmodium utera malaria mu bantu batanga amaraso muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, hagati y’umwaka wa 2000 na 2017, maze usanga abantu 23.46% batanze amaraso bari bawufite.

Gusa ijanisha ryagiye rihindagurika bijyanye n’uduce twakozwemo isuzuma, hagati ya 0% na 74%. Izo nyigo 26 zirimo ebyiri ebyiri zo muri Afurika y’Amajyaruguru, Iburasirazuba n’iyo hagati; n’inyigo 14 zo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Dr Philippe Guerin uyobora ikigo cy’ubushakashatsi kuri malaria, Worldwide Antimalarial Resistance Network , akaba n’umwarimu mu kigo cyitwa “Centre for Tropical Medicine and Global Health’ cya Kaminuza ya Oxford, yavuze ko byagaragaye ko hari igipimo kinini cy’abantu batanga amaraso bafite umugera utera malaria, bityo ikaba yaba iri no mu bubiko bwayo bwagutse.

Ibyo ngo bituma hakenewe gusuzuma mu buryo bwihariye amaraso mbere y’uko ahabwa indebe ziyakeneye.

Dr Guerin wayoboye ubu bushakashatsi, yagaragaje ibyabuvuyemo kuri uyu wa Mbere, mu nama ya mpuzamahanga ya karindwi yiga ku kurwanya malaria muri Afurika, yaberaga i Dakar muri Senegal.

Ubusanzwe amaraso abikwa abanza gusuzumwa indwara zose ariko Dr Guerin avuga ko buri gihe isuzuma ridakorwa uko bikwiye ndetse ubushobozi bwa za laboratwari zose ntibuzishyira ku rwego rwo kubona udukoko dutera malaria, cyane iyo virusi yinjiye mu rugingo igasinziririramo cyangwa iyo iri mu muntu utaragaragaza ibimenyetso.

Selali Fiamanya, umushakashatsi muri Worldwide Antimalarial Resistance Network, wanagize uruhare muri ubu bushakashatsi yagize ati “Ingorane tekiniki mu gusuzuma no kuvana imigera ya Plasmodium mu bubiko bw’amaraso zisaba igenzura rihagije,”

Ubusanzwe ngo abatanga amaraso ni abantu bakuru, ku buryo usanga nko mu duce dufite malaria nyinshi, baba baramaze kwiyubakamo ubudahangarwa ku mugera wa malaria ku buryo bashobora kuyigendana igihe bataragaragaza uburwayi.

Aba bashakashatsi bagaragaza ko nko muri iki gice cya Afurika, usanga abantu bahabwa amaraso ku bwinshi ari abagore batwite n’abana bato.

Guerin yongeyeho ati “Gutanga amaraso ni uburyo bw’ubutabazi. Igikenewe ni ugusuzuma ibyago bihari, hagashyirwaho ingamba mu kubikumira.”

Yavuze ko hakenewe ko ibihugu bikoresha ibyuma bifite ubushobozi bwo gutahura ingano ya Plasmodium uko ingana kose, amaraso akitabwaho hifashishijwe imiti ivura malaria cyangwa ikoranabuhanga mu kuyungurura amaraso mbere y’uko ahabwa indembe.

Ibyago byo kwandurira malaria mu guhererekanya amaraso ngo ntibiramenyekana neza igipimo biriho, gusa abahanga bagenekereza ko muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara biri hagati ya 14 na 28%.

Ubu iri tsinda rirateganya gutangira ubundi bushakashatsi ku buryo bwo kwandura malaria igihe uhawe amaraso arimo Plasmodium, no kugenda hasuzuma ibyago byihariye kuri buri guhugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza