Ubwoko bwa kanseri zishobora guterwa no kunywa inzoga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Nyakanga 2016 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ubwoko burindwi bwa kanseri buterwa no kunywa inzoga.

Inkuru dukesha ikinyamakuru ‘The Guardian’ ivuga ko hari ubwoko burindwi bwa kanseri buterwa no kunywa inzoga.

Jennie Connor, muri kaminuza ya ‘Otago’ muri Nouvelle-Zélande, umwe mu bakoze ubushakashatsi yavuze ko inzoga nyinshi ndetse n’izigereranyije ari mbi ku buzima bw’uyinywa.

Muri ubwo bwoko bwa kanseri bavuga iyo mu kanwa , mu muhogo, akananwa, amara, mu gihimba,uruti rw’umugongo ndetse n’umwijima.

Abakoze ubu bushakashatsi bakangurira abanywi b’inzoga kugabanya igipimo cyazo, kuko ngo uko unywa nyinshi niko wongera amahirwe yo kurwana zimwe muri izo kanseri.

Basabye inzego zitandukanye gukomeza ubukangurambaga mu baturage, zibabwira ko kunywa inzoga nyinshi ari bibi.

Abakoze ubushakashatsi kandi basabye abanywi b’inzoga ko bajya bagira iminsi imwe mu cyumweru bakazireka, mu rwego rwo kwigabanyiriza ibyago byo kurwara kanseri.

Cannor avuga ko ubundi bushakashatsi bugikorwa ku kuba kunywa inzoga nyinshi bishobora gutera na kanseri y’ubugabo (amabya), iy’uruhu ndetse n’iy’urwagashya (Pancreas).

Inzoga zishobora gutera kanseri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza