Umunyafurika umwe kuri batanu afite ibyago byo kurwara indwara zikingirwa

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 27 Kamena 2017 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko nubwo mu myaka 20 ishize ibihugu bya Afurika byateye intambwe ishimishe mu gukingira abana, haracyakenewe izindi mbaraga kuko umwana umwe muri batanu atabasha kubona inkingo bigatuma yibasirwa n’indwara zitandukanye.

Iyo mibare yatangajwe kuri uyu wa Kabiri ubwo OMS ubwo yatangizaga ku mugaragaro gahunda igamije gushyira mu bikorwa amasezerano ya Addis ku byerekeye inkingo izwi nka ADI, igikorwa cyabereye mu nama y’Ihuriro Nyafurika ry’Ubuzima ry’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima iteraniye i Kigali.

Iyi gahunda igamije kunoza ubufatanye no guhuza imbaraga z’ibihugu bya Afurika, Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, OMS muri Afurika, A karere ka Mediterranee n’abafatanyabikorwa mu bijyanye no gukingira abana indwara.

Umuyobozi wa OMS muri Afurika, Dr.Matshidiso Moeti, yasobanuye ko iyi gahunda iteganya ko buri gihugu kizashyiraho ingamba zigamije guteza imbere gahunda yo gukingira muri Afurika, zikubiye mu bushake bwa politiki n’ubuterankunga, gukuraho imbogamizi zatuma hari abatabona inkingo no gusuzuma ibyakozwe.

Yongeyeho ko iyi gahunda izatuma buri mwana muri Afurika abona inkingo zose aho ari hose.

Yagize ati “Inkingo ni kimwe mu bishobora kurengera ubuzima bwa benshi uyu munsi, iyo abana bahawe intangiriro nziza y’ubuzima bwabo, umuryango utera imbere n’ubukungu bikaba gutyo.”

Imibare igaragaza ko impuzandengo y’abana bahabwa inkingo eshatu z’ibanze yavuze kuri 57% mu 2000 ikagera kuri 77% mu 2015. Gusa haracyari abatagerwaho n’aya mahirwe bitewe n’impamvu zirimo kutazigezwaho no kuba inzego z’ibanze zitabyitaho. Hari kandi icyuho mu ishoramari ry’iyi gahunda n’izindi.

Kuva mu 2010, imibare yerekana ko gukingira abana mu Rwanda bigeze ku gipimo cya 93% mu gihugu cyose.

Abasesenguzi berekana ko kwagura gahunda y’ikingira bizagira ingaruka nziza ku miryango n’ibihugu muri rusange kuko byagaragaye ko idolari rimwe riguzwe inkingo z’umwana ryunguka amadolari 41 ku bukungu bw’igihugu.

Gahunda ya ADI yemejwe n’abaminisitiri n’abandi bayobozi bakuru muri Gashyantare 2016, ikaba yaremejwe burundu n’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu nama yabo yabaye muri Mutarama uyu mwaka.

Umuyobozi wa OMS muri Afurika, Dr.Matshidiso Moeti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza