Umunyarwandakazi wa mbere wize kubaga indwara zifata ubwonko agiye kugaruka mu Rwanda

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 21 Gicurasi 2018 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Dr. Karekezi Claire, Umunyarwandakazi wa mbere wize amasomo arebena no kubaga indwara zifata ubwonko, by’umwihariko ibibyimba ari gusoreza amasomo ye mu Bitaro bya Toronto Western Hospital muri Canada, akazahita agaruka mu Rwanda.

Ibi bitaro amazemo umwaka yimenyereza akazi bitangaza ko muri Nyakanga 2018 aribwo azagaruka mu Rwanda, akaba ariwe uzaba ubaye Umunyarwandakazi wa mbere ufite ubumenyi buhambaye mu kuvura no kubaga indwara zifata ubwonko.

Mu kiganiro na CityNews, Dr Karekezi w’imyaka 35 y’amavuko, yavuze ko yakuze afite inzozi zo kuba umuganga akaba yarabashije kurenga ku ntego yari yarihaye akinjira muri kimwe mu byiciro by’ubuvuzi gisaba imbaraga nyinshi n’ubwitange.

Uyu Munyarwandakazi wagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana n’abo mu muryango we, avuga ko yiteguye kugaruka mu gihugu kwita ku barwaye kanseri zifata ubwonko, kandi yiteguye guhangana n’imbogamizi zose ngo agere ku nzozi yagize akiri muto.

Karekezi avuga ko iteka ahamiriza abantu ko amateka atoroshye ya Jenoside Abanyarwanda banyuze, ariyo atuma bashikamye uyu munsi kuko bakuze bazi neza ko ntawe bakwiye gutegera amaboko ahubwo bakwiye kwigira.

Ati “ Imyumvire nk’iyi yatumye nkomeza urugendo, nkora ibishoboka byose ngo ngere aho nifuza. Nakomeje gushyiramo imbaraga kubera ko Jenoside yabaye isi yose irebera ariko nta n’umwe wagize icyo akora. Ariko twabashije kubinyuramo, turi igihugu gifite imbaraga, dufite abaturage b’intwari babashije gukora ibitangaje uyu munsi.”

Mu 2001 nibwo yarangije amashuri yisumbuye, kubera ko yari yagize amanota meza leta yemerera kumwishyurira ubuganga (medicine) muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Mu 2007 habura igihe gito ngo asohoke ari umuganga (Doctor), Karekezi yanditse asaba ndetse yemererwa kujya kwiga muri kaminiza ya Linkoping muri Suède; kuri we ngo icyo yari ashyize imbere kwari ukwigira i Burayi, dore ko ari nabwo bwa mbere yari agiye kuva mu Rwanda.

Nyuma yo kwemererwa gutangira amasomo muri Nyakanga, ishami ry’iyi kaminuza ryakoraga muri icyo gihe ahagera ryari iry’ubuvuzi no kubaga indwara zifata ubwonko, ibintu atari yarigeze atekerezaho na rimwe.

Kuba nta bumenyi yari afite ku bwonko ntibyamuciye integer ndetse agira amahirwe yo kwisanga mu ishami riyobowe na Dr. Jan Hillman wamujyanye mu cyumba cyabagirwagamo, abasha kubona umurwayi bari barimo kubaga ikibyimba ku bwonko.

Karekezi yagize ati “Yari inshuro yanjye ya mbere mbonye ubwonko. Naratangaye cyane, naribazaga nti ‘ubu nibwo bwonko?’”

Hillman niwe wabaye uwa mbere wamufashe akaboko akamuyobora muri uru rugendo ndetse amusaba kuzaza gukorera mu Rwanda, dore ko no muri icyo gihe nta muganga n’umwe ubaga indwara zifata ubwonko waharangwaga.

Nyuma yo kurangiza amasomo ye ya kaminuza mu 2009, yagize amahirwe yo kwemererwa kwiga by’igihe gito ibirebana no kubaga ubwonko muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza.

Kubera ko yari yiyemeje kugera ku nzozi nshya yari afite, yakomeje kwandikira Umuyobozi w’Ikigo gihugura abari muri iki cyiciro bakiri bato giherereye muri Maroc (Rabat Reference Center for Training Young African Neurosurgeons). Mu 2011 abona amahirwe yo kujyayo abifashijwemo na Guverinoma y’u Rwanda, akaba yaramaze imyaka itanu yongera ubumenyi ahava ari muganga mu kubaga indwara zifata ubwonko (Neurosurgeon).

Karekezi uvuga Ikinyarwada, Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili n’Icyarabu gike kubera igihe yamaze muri Maroc, avuga ko bitarangiriye aho kuko mu 2013 yahawe igihembo cy’umugore ubaga indwara zifata ubwonko, igikorwa giterwa inkunga na Dr. Mark Bernstein uvura mu Bitaro bya Toronto Western.

Nubwo batari barigeze bahura yahise afata umwanzuro wo kumwandikira amusaba kujya kwihugura mu bijyanye na kanseri zifata ubwonko, kubera ko yari yaramwumvise mu bahawe ibihembo atera inkunga, yemera ubusabe bwe kuko yabonaga akwiye amahirwe.

Umwaka ushize nibwo Karekezi yageze Toronto, aho yagiye gusoreza urugendo rw’imyaka 12 azenguruka hirya no hino atyaza ubwenge mu bijyanye no kubaga ubwonko.

Dr Karekezi udashyize imbere inyungu z’amafaranga, unyuzwe no kuba inzozi ze zarabaye impamo, avuga ko muri Nyakanga 2018 azaza yitwaje ubumenyi mu kuvura indwara zifata ubwonko akanabusangiza bagenzi be mu birebana no kurushaho kunoza uko serivisi z’ubuvuzi zigera ku bazikeneye.

Aniteguye kandi gukorana n’abagabo batanu basanzwe bavura indwara zifata ubwonko mu Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere ibijyanye n’iki cyiciro, by’umwihariko ibirebana na kanseri.

Dr Karekezi Claire uri hafi gusoza urugendo rw'imyaka 12 yiga ubuganga agiye kugaruka gutanga umusanzu mu buvuzi bw'indwara z'ubwonko mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza