Haracyabura angana n’ibihumbi 500 ngo Ineza azavuzwe

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 4 Gicurasi 2012 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Mu gihe haba hatabonetse amafaranga angana n’ibihumbi magana atanu y’U Rwanda , mbere y’ukwezi kumwe (kwa Gicurasi), umwana w’umwaka umwe witwa Mugisha Ineza Ange ntiyaba akibashije kubona itike imugeza muri Sudani, aho yazivuriza indwara y’umutima adwaye, nk’uko byari biteganijwe.
Iyo nkunga yanyuzwa kuri Konti Nomero 0048-0402211-11 muri Banki ya Kigali (BK), yanditseho amazina ya Jean Baptiste Tuyizere, se wa Ineza. Yanyuzwa kandi no ku buryo bwo koherezanya amafaranga kuri Telefone: TIGO (...)

Mu gihe haba hatabonetse amafaranga angana n’ibihumbi magana atanu y’U Rwanda , mbere y’ukwezi kumwe (kwa Gicurasi), umwana w’umwaka umwe witwa Mugisha Ineza Ange ntiyaba akibashije kubona itike imugeza muri Sudani, aho yazivuriza indwara y’umutima adwaye, nk’uko byari biteganijwe.

Iyo nkunga yanyuzwa kuri Konti Nomero 0048-0402211-11 muri Banki ya Kigali (BK), yanditseho amazina ya Jean Baptiste Tuyizere, se wa Ineza. Yanyuzwa kandi no ku buryo bwo koherezanya amafaranga kuri Telefone: TIGO Cash kuri Nomero +250722647180 ya Christelle na MTN Mobile Money kuri Nomero +250788590658 ya Evodia.

Mu kiganiro na Christelle Umuhoza, umwe mu rubyiruko rwafashe iyambere mu gukusanya inkunga y’itike izageza Ineza n’abamuherekeje mu bitaro bya Salam Center, yatangarije IGIHE ko nyuma yo gutanga impuruza bamaze gukusanya inkunga ingana n’ibihumbi magana ane y’u Rwanda (400,000Rwf).

Avuga ko bagikeneye nibura amafanga angana n’ibihumbi Magana atanu (500,000 Rwf) kugira ngo habashe kuboneka amafaranga akabakaba miliyoni imwe y’u Rwanda ya tike igomba gutuma Ineza abasha kuvuzwa.

Umuhoza asaba buri Munyarwanda kugira umutima utabara agatanga inkunga ingana n’ubushobozi bwe kugira ngo uyu Ineza abashe kubonerwa itike ngo azabashe kuvuzwa. Yagize ati:”Buri wese ni ugutanga uko yifite ariko vuba bishoboka muri uku kwezi.”

Mugisha Ineza Ange

Uyu mwana Ineza arwaye umutima (Mu ruhande rugabanya ibice bibiri by’umutima harimo umwobo, bivuga ko amaraso arimo umwuka wa oxygène mu ruhande rw’ibumoso yivanga n’amaraso adafite umwuka mu ruhande rw’iburyo ry’umutima).

Ineza atuye mu Karere ka Karongi, ku Kibuye. Dr Joseph Mucumbitsi, umwe mu baganga b’inzobere ku ndwara z’umutima yasabye ko uyu mwana yavurizwa muri Sudani kuko akiri muto cyane (umwaka 1 gusa) ugereranyije n’abo asanzwe avura (guhera ku myaka 3 kuzamura).

Minisiteri y’Ubuzima yafashe icyemezo cyo kuzishyura amafaranga yo kuvuza Ineza. Bikaba bisaba buri munyarwanda gutanga inkunga y’itike ingana n’ibihumbi magana acyenda by’u Rwanda gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza