Igitera uburwayi bwo gutemuka umunwa

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 7 Mutarama 2013 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Uburwayi bwo gutemuka iminwa, ugasanga yacitse ibisebe, buterwa n’isuku nke yo mu kanwa, mikorobi ziba ziri mu mubiri w’umuntu, kubura vitamini zihagije mu mubiri no kubura amazi ahagije mu mubiri.
Amakuru dukesha e-santé avuga ko iyi ndwara yo gutemuka iminwa ituma
uyirwaye agira uburibwe, akumva yashima ku munwa, hakazaho ibisebe cyangwa hagatutumbamo amazi cyangwa se hakababuka, ugasanga iminwa yahinduye ibara.
Aya makuru avuga ko ubu burwayi iyo bufatiranwe ari bwo bugitangira, bukira (...)

Uburwayi bwo gutemuka iminwa, ugasanga yacitse ibisebe, buterwa n’isuku nke yo mu kanwa, mikorobi ziba ziri mu mubiri w’umuntu, kubura vitamini zihagije mu mubiri no kubura amazi ahagije mu mubiri.

Amakuru dukesha e-santé avuga ko iyi ndwara yo gutemuka iminwa ituma
uyirwaye agira uburibwe, akumva yashima ku munwa, hakazaho ibisebe cyangwa hagatutumbamo amazi cyangwa se hakababuka, ugasanga iminwa yahinduye ibara.

Aya makuru avuga ko ubu burwayi iyo bufatiranwe ari bwo bugitangira, bukira hibanzwe ku isuku ihoraho yo mu kanwa. Iyo bwatewe no kubura amazi mu mubiri, iminwa ikumagana, uyirwaye asabwa kunywa amazi ahagije.

e-santé ivuga ko iyo bikabije, umurwayi asabwa kujya kwa muganga, agahabwa imiti.Ubu burwayi bushobora kugira ingaruka ndetse bukaba bwakomera mu gihe uburwaye abana n’ ubwandu bw’agakoko SIDA, cyangwa arwaye indwara zituma agira ubudahangarwa bw’umubiri buri buri hasi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza