Indwara yo guhinamirana ivuwe neza irakira

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 21 Ukuboza 2012 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Indwara yo guhinamirana iterwa n’imigendekere y’amaraso aba adatembera neza mu bice runaka by’umubiri. Iyi ndwara iravurwa igakira, iyo havuwe icyayiteye, hakiri kare.
Indwara yo guhinamirana ifata abantu batandukanye, abakuru n’abato ariko cyane cyane abageze mu za bukuru.
Hirya no hino mu Rwanda, uhasanga abantu benshi barwaye iyo ndwara, abakuru n’abato.
IGIHE twaganiriye n’inzobere mu bijyanye no kuvura iyi ndwara, akaba n’Umuyobozi w’ivuriro ryitwa Healing Wonders Reflexology Clinic, (...)

Indwara yo guhinamirana iterwa n’imigendekere y’amaraso aba adatembera neza mu bice runaka by’umubiri. Iyi ndwara iravurwa igakira, iyo havuwe icyayiteye, hakiri kare.

Indwara yo guhinamirana ifata abantu batandukanye, abakuru n’abato ariko cyane cyane abageze mu za bukuru.

Hirya no hino mu Rwanda, uhasanga abantu benshi barwaye iyo ndwara, abakuru n’abato.

IGIHE twaganiriye n’inzobere mu bijyanye no kuvura iyi ndwara, akaba n’Umuyobozi w’ivuriro ryitwa Healing Wonders Reflexology Clinic, Ndatimana Urbain, rikorera mu karere ka Kicukiro hafi ya Bralirwa hepfo gato ya Minisiteri y’Ubuzima.

Ndatimana yatangaje ko iyi ndwara iterwa n’amaraso aba atakigenda neza mu ngingo z’umubiri, bityo hakaba uko guhinamirana cyangwa kunanirwa gukora kw’ingingo runaka.

Yakomeje avuga ko iyi ndwara ivurwa igakira, iyo havuwe icyayiteye.

Yagize ati ”iyo havuwe icyayiteye, hakoreshejwe uburyo bwo kwakura imyakura (Reflexology) irakira umuntu akongera akaba muzima, agasubira mu mirimo ye ya buri munsi.”

Bamwe mu barwaye iyo ndwara, usanga barihebye, bitewe n’uko ntako baba bataragize ngo bivuze ariko bikanga bikananirana.

Kayihura utuye mu karere ka Kicukiro yatangarije IGIHE ko amaze imyaka icyenda andwaye iyi ndwara, yivuje mu mavuriro anyuranye, ntiyakira ahitamo kwigumira mu rugo.

Gahima Peter wavuwe iyi ndwara yo guhinamirana agakira nyuma y’imyaka ibiri yariyari ayimaranye, arahumuriza abayirwaye avuga ko badakwiye kwiheba, ahubwo bakwiye kugana abaganga, bavura hakoreshejwe uburyo bwo kwakura imyakura.

Gahima yatangarije IGIHE ko iyi ndwara yari yaratumye ahinamirana umubiri wose, aba mu bitaro byitiriwe umwami Faycal bageze aho baramusezerera adakize, ajya kurwarira mu rugo.

Gahima ati ”Mu rugo niberaga mu buriri kubera ko ntabashaga kwiyegura no kugira icyo nakwikorera.”

Abavandimwe be bamujyanye ku ivuriro ryitwa Healing Wonders Reflexology Clinic, ari na ho bamuvuye arakira, akaba yarasubiye mu buzima busazwe, nyuma yo kumara imyaka ibiri yarahinamiranye umubiri wose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza