Kwamamaza

Guturika kw’imitsi y’amaraso bigiye kujya bivurirwa ubuntu

Yanditswe kuya 30-12-2012 saa 12:15' na Jotham Ntirenganya
     


Indwara ituruka mu masano y’imiryango isanzwe irangwa no guturika imitsi, igiye kujya ivurirwa ubuntu mu Rwanda, nyuma yo guhabwa inkunga y’imiti iyi vura.
Ibyo byatangajwe nyuma yaho ihuriro mpuzamahanga rirwanya iyi ndwara rishyikirije u Rwanda imiti izajya ivura abarwayi bazagaragaraho iyo ndwara.
Dr. Ntaganda Fabien ukora mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda, yatangarije The New Times dukesha iyi nkuru ko abantu babana n’ikibazo cyo kuva amaraso ntahagarare, bazajya bavurirwa ubuntu kuko (...)

Indwara ituruka mu masano y’imiryango isanzwe irangwa no guturika imitsi, igiye kujya ivurirwa ubuntu mu Rwanda, nyuma yo guhabwa inkunga y’imiti iyi vura.

Ibyo byatangajwe nyuma yaho ihuriro mpuzamahanga rirwanya iyi ndwara rishyikirije u Rwanda imiti izajya ivura abarwayi bazagaragaraho iyo ndwara.

Dr. Ntaganda Fabien ukora mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda, yatangarije The New Times dukesha iyi nkuru ko abantu babana n’ikibazo cyo kuva amaraso ntahagarare, bazajya bavurirwa ubuntu kuko iyo ndwara kuyivura bihenze cyane.

Iyo ndwara bita Hemophilia ubu ishobora kuvurirwa mu bitaro bikomeye birimo CHUK, King Faisal ndetse n’Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda.

Iyo ndwara ikunze kuva mu muryango umuntu avukamo, (hereditaire),irangwa n’uko iyo umurwayi wayo akomeretse amaraso atavura ngo ahagarare, ahubwo akomeza kududubiza.

Ntaganda akomeza avuga ati ”Kuyivura bisaba amadorali y’Amerika nibura 500, hatarimo ibizamini byo muri Laboratoire.

Yongeyeho kandi ko imiti izakwirakwizwa mu bitaro bitandukanye, kuburyo abarwayi bazajya babihererwa ubuntu, kandi avuga ko n’ubwo ari inkunga bahawe bazashaka uko byakomeza no mu gihe abatanga iyo nkunga baba bahagaze.

Bivugwa ko iyi ndwara ikunda kwibasira abagabo maze bakava amaraso mu ngi ngo zose.

Imibare y’agateganyo yerekana ko CHUK yavuye abarwayi 20, abandi batandatu nabo bavuriwe muri King Faisal.

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved