Indwara ziterwa n’iterambere ziganje mu mijyi-Mayor Ndayisaba

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 15 Mutarama 2013 saa 05:06
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidèle, aratangaza ko uko iterambere rirushaho kwiyongera ari na ko indwara ziterwa na ryo ziyongera.
Mu rwego rwo kurwanya izo ndwara, Umujyi wa Kigali ufatanyije n’abafatanyabikorwa bawo bashyize hamwe mu gushaka icyakorwa kugira ngo ubwo biteganywa ko mu cyerekezo 2020 Kigali izaba ituwe n’abasaga Miliyoni ebyiri umubare w’abafite ibi bibazo ntuziyongere ku gipimo kimwe n’umubare w’abaturage muri rusange.
Abatuye mu mujyi baganiriye na IGIHE (...)

Abatuye mu mujyi baganiriye na IGIHE bavuga ko indwara nk’izi ziterwa n’ibibazo by’imirire, akazi no kwirirwa mu biro, ibi bibazo bikanongera umunanairo n’ibindi bibazo bitandukanye ku mubiri.

Umuyobozi w’umujyi avuga ko mu Mujyi wa Kigali izi ndwara ziri hejuru ugereranyije n’ahandi mu gihugu, akagaragaza ko kimwe n’ahandi mu gihugu hazashyirwa imbaraga mu kubikumira muri gahunda yatangijwe yo kumenya uburyo izi ndwara zakwirindwa.

Minisiteri y’ubuzimana itangaza ko muri gahunda z’ibikorwa yateguye bijyanye n’ubuzima bw’abatuye mu mujyi yabitekerejeho by’umwihariko, mu gukomeza gukurikirana ibikorwa by’ubuzima birimo gukuraho imyanda, uburyo bw’imiturire no kurwanya kunywa itabi n’inzoga binyobwa cyane mu mijyi.

Ibi bikorwa bigerwaho ku bufatanye na Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, ibinyujije mu mushinga Cooperation Technique Belge yashyizemo inkunga ya miliono 15 z’amayero (Euro) mu gufasha Umujyi wa Kigali kurwanya indwara ziterwa n’iterambere.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza