Abaganga b’Abanyamerika bari kubaga uburwayi bwo mu isura ku bitaro by’Umwami Faisal

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 6 Gashyantare 2013 saa 01:47
Yasuwe :
0 0

Mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, inzobere z’abaganga baturutse muri Amerika ziri kubaga abantu bari bafite ibibazo by’ubumuga mu isura bidashoborwa n’ibitaro ibyo aro byo byose ku isi.
Mu barwayi bashobora gufashwa n’izi nzobere, nk’uko zibigaragaza ni abantu bavutse hari ibice bitari mu mwanya wabyo mu isura, nk’amaso, amazuru, n’ubundi bumuga buri ku mutwe no ku ijosi.
Ubwo IGIHE yageraga ku bitaro, iryo tsinda ry’inzobere zari ziri kubaga umurwayi wari urwaye kanseri mu musaya, ku buryo (...)

Mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, inzobere z’abaganga baturutse muri Amerika ziri kubaga abantu bari bafite ibibazo by’ubumuga mu isura bidashoborwa n’ibitaro ibyo aro byo byose ku isi.

Mu barwayi bashobora gufashwa n’izi nzobere, nk’uko zibigaragaza ni abantu bavutse hari ibice bitari mu mwanya wabyo mu isura, nk’amaso, amazuru, n’ubundi bumuga buri ku mutwe no ku ijosi.

Ubwo IGIHE yageraga ku bitaro, iryo tsinda ry’inzobere zari ziri kubaga umurwayi wari urwaye kanseri mu musaya, ku buryo umusaya wari warangiritse ariko zawubaze, zikajya zishaka umubiri ku bindi bice bye zisimbuza ahakuweho isura ikongera gutungana.

Dr Ife Sofola ukuriye iryo tsinda ry’abaganga b’inzobere mu kubaga no gutunganya amasura baje mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko ubwo buvuzi busaba ubwitonzi buhambaye cyane, ku buryo kubaga umuntu umwe bishobora no gufata amasaha ari hejuru ya 20. Avuga ko rimwe na rimwe biba bisaba ko umuganga hari ubwo akata umubiri ahandi akawutera ahabazwe.

Inzobere z'abaganga ziri kubaga uburwayi bwo mu isura ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal

Dr Ife avuga ko bazataha babaze nk’abarwayi bari hagati ya 10 na 15, kandi bakajya banagaruka mu Rwanda byibuze inshuro imwe mu mwaka. Ikindi izi nzobere zitangaza ni uko zizahugura abaganga bo mu Rwanda.

Dr Ife yagiye akora akazi ko kubaga no kongera gutunganya isura mu ivuriro ry’ingabo z’Abanyamerika zirwanira mu mazi.

Inzobere z’Abanyamerika ziri kubaga muri Faisal ni Dr Daniel Alam, uzobereye mu kubaga isura akanabyigisha muri The Cleveland Clinics muri leta ya Ohio ni we washyize isura nshya ku muntu bwa mbere muri Amerika, Dr Kofi Boahene azwi ku isi kuba yaratangije ubuvuzi bwo kubaga isura igatunganywa neza, Dr Jose Barrera , Dr Sydney Butts, Dr Antony Brissett, Dr Ife Sofola na Prof Peter Adamson.

Umuyobozi w’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Alex M. Butera, yatangarije IGIHE ko kuba izi nzobere zaje mu Rwanda bitewe n’imiyobore myiza y’igihgu no kubana neza n’amahanga, ari umusanzu ukomeye cyane, kuko ubusanzwe ibitaro nta bushobozi bwo kubabaga no kongera gutunganya isura bifite, byongeye kandi no kugira ngo igihugu kibohereze hanze bikaba ari ibintu bihenze cyane, abaganga baje kubikorera mu Rwanda akaba ari umwihariko wabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza