Kigali: 16 bamaze kubagwa umutima bameze neza

Yanditswe na
Kuya 24 Mata 2012 saa 04:43
Yasuwe :
0 0

Mu gihe cy’icyumweru, Abanyarwanda 16 nibo bamaze kubagwa umutima mu bitaro bitatu byo mu mujyi wa Kigali, aribyo ibitaro bya CHUK, ibya Kibagabaga ndetse n’ibyitiriwe Umwami Faisal.
Umwe mu baganga babaze abarwayi, Dr. Hal Goldberg yavuze ko iki gikorwa cyatangiye mu mwaka w’2006, kuri ubu bakaba bamaze kuvura Abanyarwanda 336.
Mbere y’iki kiganiro n’abanyamakuru, twabanje gukurikirana iki gikorwa gikorwa n’itsinda ry’abaganga baturutse mu bihugu nk’u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, (...)

Mu gihe cy’icyumweru, Abanyarwanda 16 nibo bamaze kubagwa umutima mu bitaro bitatu byo mu mujyi wa Kigali, aribyo ibitaro bya CHUK, ibya Kibagabaga ndetse n’ibyitiriwe Umwami Faisal.

Umwe mu baganga babaze abarwayi, Dr. Hal Goldberg yavuze ko iki gikorwa cyatangiye mu mwaka w’2006, kuri ubu bakaba bamaze kuvura Abanyarwanda 336.

Mbere y’iki kiganiro n’abanyamakuru, twabanje gukurikirana iki gikorwa gikorwa n’itsinda ry’abaganga baturutse mu bihugu nk’u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Australia ndetse n’u Bubiligi. Mu cyumba gikorerwamo uyu murimo haba harimo abaganga gusa ndetse n’umurwayi w’umutima gusa. Igikorwa cyo kumubaga gikoranwa ubwitonzi bwinshi ndetse n’ubushishozi, abaganga batandatu bose bari ku muntu umwe mu gihe abandi bagenzi babo baba bitegereza kuri écran nini uko igikorwa kigenda.

Nyuma yo kureba uko iki gikorwa kigenda twakomeje tugana aho abarangije kubagwa bakomeje kuvurirwa.

Umutesi umaze umunsi umwe arwaje umwe mu babazwe yatangaje ko yizeye ko uwe ashobora gukira; ati:” Umurwayi wanjye amaze umwaka umwe arwaye yararembye; namujyanye ku mavuriro menshi harimo ibitaro bya Rubavu na CHUK ariko biranga. Ahagana mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka yari kubagwa ariko biranga none ubwo yabazwe mfite icyizere ko azakira”.

Angelique wabazwe kuwa Gatanu yatangarije IGIHE ko we amaze imyaka igera kuri ibiri arwaye umutima; ati:” ku manywa umutima wanjye warateraga cyane byagera mu ijoro nkabura umwuka ariko ubu ndumva nakize”.

Kuri ubu mu gihe kingana n’iminsi irindwi hamaze kuvurwa abantu 16, abandi bagera kuri 50 bakaba bagitegereje ubu buvuzi nk’uko Dr. Nathan, umuganga ku bitaro byitiriwe umwami Faisal yabitangaje.

Iki gikorwa kirakomeje mu bitaro bya CHUK, ibya Kibagabaga ndetse n’ibyitiriwe Umwami Faisal.

Igikorwa nyirizina...
Umutima watandukanyijwe n'umubiri, ugiye gukorerwaho ubuvuzi
Umwe mu barangije kubagwa ameze neza
Uyu mubyeyi arwaje umwana we wabazwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza